skol
fortebet

Kenya: Umupasiteri ushinjwa kugira inyigisho zituma abantu biyahura yatawe muri yombi

Yanditswe: Thursday 27, Apr 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umuvugabutumwa Ezekiel Odero wo mu itorero New Life Prayer Centre and Church arimo gukurikiranwa n’Urwego rushinzwe iperereza muri Kenya (DCI) kwigisha inyigisho z’umwijima zituma abantu bishyira mu kaga.
Ibi bibaye nyuma yo kuvumbura imirambo myinshi y’abayoboke b’itorero Good News International Church rya pasteri Paul Mackenzie i Shakahola mu ntara ya Kilifi.
Ku wa kabiri, tariki ya 25 Mata, abapolisi ba DCI bakoze iperereza ku mpfu z’abayoboke b’idini ryaMackenzie, basembuwe n’inyigisho za (...)

Sponsored Ad

Umuvugabutumwa Ezekiel Odero wo mu itorero New Life Prayer Centre and Church arimo gukurikiranwa n’Urwego rushinzwe iperereza muri Kenya (DCI) kwigisha inyigisho z’umwijima zituma abantu bishyira mu kaga.

Ibi bibaye nyuma yo kuvumbura imirambo myinshi y’abayoboke b’itorero Good News International Church rya pasteri Paul Mackenzie i Shakahola mu ntara ya Kilifi.

Ku wa kabiri, tariki ya 25 Mata, abapolisi ba DCI bakoze iperereza ku mpfu z’abayoboke b’idini ryaMackenzie, basembuwe n’inyigisho za Pasiteri Ezekiel.

Operasiyo iyobowe na Kilifi DCIO yamenye ko Pasiteri Odero afite aho ahuriye na pasiteri Mackenzie.

Itsinda rya DCI ryanagenzuye irimbi rya Milele i Mavueni, mu Ntara ya Kilifi, riherereye hafi y’itorero rya Pasiteri Ezekiel Odero, maze ribaza umuyobozi w’irimbi ku bijyanye n’ibikorwa by’idini ry’uyu mupasiteri.

Abashinzwe iperereza bakomeye muri Kenya bakomeje gucukumbura inyigisho za bamwe mu babwirizabutumwa bo muri iki gihugu zishobora kuyobya benshi.

Umuyobozi wa Polisi witwa Onyancha yemeje ko Pasiteri Odero yatawe muri yombi ndetse ko urusengero rwe rwafunzwe.

Kenya ikomeje kuba mu kumiro mu gihe imibiri y’abakristu bapfuye biyicishije inzara ikomeje gutabururwa aho yahambwe mu ishyamba ry’umuvugabutumwa ushinjwa kubashishikariza ‘gukurikira Yesu’ kugeza bishwe n’inzara.

Kuwa mbere hataburuwe indi mibiri 29 isaga indi 47 yari yabonetse mu cyumweru gishize, hari ubwoba ko abapfuye bashobora gukabakaba 200 mu gihe imiryango ikomeje kuvuga ko ibura abayo aha mu gace ka Kilifi mu burasirazuba bwa Kenya.

Ikibazo benshi muri Kenya bakomeje kwibaza ni uburyo umuvugabutumwa agera aho yemeza umuntu ko akwiye kwiyicisha inzara agapfa, nyamara we ibyo ntabikore. Hari umuvugabutumwa wabwiye BBC ko muri Kenya hari ikibazo cy’amadini.

Abamaze gutabururwa bikekwa ko ari abayoboke b’itorero Good News International Church. Bivugwa ko biyicishije inzara kugira ngo bagere mu ijuru mbere y’icyo babwiwe ko ari imperuka yegereje.

Imirambo irimo gutabururwa irimo iy’abana n’ababyeyi babo. Hussein Khalid umaze iminsi ine ahari kubera iki gikorwa cyo gutaburura yabwiye BBC ati: “Umunuko urakabije”.

Khalid akuriye Haki Africa, ikigo giharanira uburenganzira bwa muntu, ari nacyo cyajyanye abategetsi aho gikeka ko hahambwe abantu mu ishyamba rya Shakahola.

Kuri iryo torero polisi yatabaye abantu 29 barimo abari hafi gupfa kubera kwiyicisha inzara, bose ntibashakaga gutabarwa kuko bemera ko bari begereje ibyo babwiwe ku mpera y’isi.

Khalid avuga ko ku cyumweru umugore uri kwegera imyaka 30 y’amavuko bamusanze “amerewe nabi cyane” amaso yaragiye (yarahonongeye). Ariko ko atashakaga ko hari umufasha.

Ati: “Tugerageje kumufasha tumuha utuzi turimo agasukari dukoresheje ikiyiko, yaranze neza neza. Afunga umunwa akoresha amarenga ko nta bufasha ashaka”.

Gusa nyuma yajyanywe mu bitaro, nk’uko Khalid abivuga.

Khalid avuga ko bageze ku wundi mugabo wo mu kigero cy’imyaka 40 atakibasha guhaguruka kubera inzara, bagerageza kumufasha nawe akanga.

Ati: “Yatwise abanzi barimo kumubuza kujya mu ijuru.” Uyu nawe yajyanywe mu bitaro.

Victor Kaudo wo muri Malindi Community Human Rights Centre, irimo gufasha gutaburura imibiri, avuga ko atekereza ko aho hari imirambo isaga 150. Avuga ko ikigo cye cyaburiwe n’umuntu wariho agerageza kurokora abana be batatu bari kuri ririya torero.

Kaudo yabwiye BBC ati: “Birababaje kuko twatabaye umwe twasanze mu nzu, aziritse umugozi.

“Kandi uwo mwana tubona afite nk’imyaka itandatu. Ariko mushiki we na musaza we bari bapfuye kandi bahambwe umunsi wabanjirije uwo twahagereye.”

Kenya ni igihugu gishingiye cyane ku idini aho 85% bavuga ko ari abakristu.

Perezida William Ruto ubwe nawe agaragaza ukwemera gukomeye, ariko yavuze ko umukuru wa Good News International Church, Pastor Mackenzie Nthenge, ari umuntu “udafite idini”.

Naho minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Kithure Kindiki yavuze ko ibyabaye ari “ubwicanyi”.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa