Kongo:Batangiye Gukoresha Imiti Gakondo Bivura Ubushita bw’Inkende.mp4
Yanditswe: Tuesday 03, Sep 2024

Abaturage bo mu burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Kongo bakomeje kumvikana bavuga ko bahangayikishijwe bikomeye n’icyorezo cy’ubushita bw’inkende. Umubyeyi urwarije umwana mu bitaro by’i Kavumu, avuga ko hari ikibazo cy’imiti ku buryo batangiye kwivurisha imiti ya gakondo.
Umuryango w’Abibumbye uravuga ko impunzi n’abakuwe mu byabo muri Repubulika ya demukarasi ya Kongo no mu bindi bihugu by’Afurika byagezwemo n’indwara y’ubushita bw’inkende bibasiwe cyane n’uburwayi n’impfu kubera imibereho mibi.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS) kuvuga ko mu mpunzi zahungiye mu ntara ya Kivu y’Epfo harimo abagera kuri 42 bakekwa kuba barwaye ubushita bw’inkende. Hari abandi muri izi mpunzi bari mu Rwanda na Kongo bimaze kwemezwa ko banduye ubwoko bushya bw’ubushita bw’inkende buterwa na virusi ya clade 1b.
Hashize ibyumweru OMS itangaje ko ubushita bw’inkende ari indwara ihangayikishije isi ku rwego mpuzamahanga kuva yadutse muri Repubulika ya demukarasi ya Kongo ikagera no mu bindi bihugu 11 byo muri Afurika.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *