Kugwa kwa Perezida Tinubu kwatumye benshi bacika ururondogoro
Yanditswe: Wednesday 12, Jun 2024

Perezida wa Nigeria, Bola Tinubu, yanyereye ndetse agwa hasi ubwo yari mu gikorwa cyo kwizihiza imyaka 25 ishize igihugu kibonye demokarasi.
Amashusho agaragaza Perezida wa Nigeria, Bola Ahmed Tinubu agwa mu ruhame akomeje guca igikuba, by’umwihariko mu baturage be.
Bamwe bavuga ko ari igisebo, mu gihe abandi bagaragaza ko ari impanuka yaba kuri buri wese.
Perezida Tinubu w’imyaka 72 yaguye kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Kamena mu 2024, ubwo yari i Abuja,muri Eagle Square, mu birori byo kwizihiza umunsi wahariwe Demokarasi.
Perezida yahushije intambwe ye ubwo yari agiye kuzamuka mu modoka ifunguye hejuru, ariko ushinzwe umutekano we ahita amutabara. Byemejwe ko inkweto za Perezida zahagamye muri Agbada (ikanzu ye) ubwo yari agiye kuzamuka mu modoka.
Ariko perezida Tinubu yirengagije iyi mpanuka nto,afata yurira iyi modoka imuzengurutsa muri Eagle Square hanyuma ajya mu mwanya we akurikirana parade y’umunsi wa demokarasi y’abasirikare.
Umwe mu bayobozi bungirije Tinubu yavuze ko nta kibazo cyabaye kuri Perezida ko ari ukunyerera by’impanuka.
Amashusho ya Perezida Tinubu agwa akomeje gukwirakwizwa hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *