
Umuryango wa Laurent Bucyibaruta wemeje ko yapfuye kuri uyu wa 06 Ukuboza 2023. Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi yari Perefet wa Gikongoro.
Mu butumwa bwakwirakwiriye ku mbuga nkoranyambaga,umuryango wa Bukibaruta wemeje ko yapfuye.
Muri Nyakanga 2022,Urukiko rwa rubanda i Paris mu Bufaransa rwakatiye Laurent Bucyibaruta imyaka 20 y’igifungo kubera uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Perefegitura ya Gikongoro yayoboraga.
Ibyaha yahamijwe bishingiye ku nama ziswe iz’umutekano zirimo izo yategetse ko zikorwa cyangwa izo yitabiriye, bivugwa ko zateguriwemo umugambi wo kwica Abatutsi bo mu cyahoze ari Perefegitura ya Gikongoro.
By’umwihariko, Bucyibaruta ashinjwa gushishikariza Abatutsi guhungira mu cyahoze ari ishuri ry’imyuga rya Murambi, abizeza ko nibahagera azabaha ubuhungiro, ibiribwa, amazi n’uburinzi nyamara bakaza kuhicirwa.
Yashinjwaga kandi kugira uruhare mu bwicanyi bwakorewe abanyeshuri b’abatutsi barenga 90 bigaga ku ishuri ryisumbuye rya Marie Merci ry’i Kibeho ku wa 7 y’ukwezi kwa gatanu mu 1994.
Bucyibaruta Laurent yavukiye i Musange mu 1944. Yabaye Perefe wa Perefegitura ya Gikongoro kuva ku wa 4 Nyakanga 1992 kugera muri Nyakanga 1994, ashinjwa kuba ku isonga mu bateguye n’abayoboye ubwicanyi bwabereye aho muri Gikongoro.
Yabanje guhungira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ariko mu 1997 ahungira mu Bufaransa aho yari ari kugeza n’ubu.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *