skol
Kigali

Maroc:Wa mubyeyi wo muri Mali wabyaye abana 9 ’akumbuye mu rugo’

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 3 August 2021

Halima Cissé n’umugabo we Abdelkader Arby bavuganye na radio mpuzamahanga y’Ubufaransa RFI, muri kimwe mu biganiro bicye bagiranye n’itangazamakuru kuva babyara abana icyenda mu kwezi kwa gatanu.


Madamu Cissé yahishuye ko umwe mu bana babo b’abahungu bamwise Mohammed VI, izina ry’Umwami wa Maroc.

Ni uburyo bwo kumuha icyubahiro n’iki gihugu kuko abana babo - abakobwa batanu n’abahungu bane - bavukiye mu mujyi wa Casablanca aho bakomeje kwitabwaho mu byuma (incubators/couveuses).

Ari mu bitaro byigenga bya Aïn Borja, Madamu Cissé, w’imyaka 26, yabwiye RFI ati: "Nkumbuye igihugu cyanjye, umukobwa wanjye w’imfura [w’imyaka ibiri n’igice], umuryango wanjye n’inshuti zanjye".

"Ariko igihe cyonyine ni cyo kizagena igihe tuzashobora gutaha bitewe n’uko ubuzima bw’abana butera imbere".

Yageze muri ibyo bitaro mu mpera y’ukwezi kwa gatatu, inda ye igeze ku byumweru 25.

Yavuze ko mbere y’ivuka ry’aba bana, umuryango wabo wari ubayeho "ubuzima busanzwe, bworoheje kandi bw’ibyishimo" i Tombouctou.

Khalid Mseif, muganga uri kumwitaho n’abana, yashimye umuhate we n’uburyo atuje, abwira RFI ko abana "bakomeye cyane", ko barokotse "ibibazo byo kuvuka kare cyane".

Bivugwa ko ubu bashobora kurya ku bwabo (hatifashishijwe imiyoboro/tubes) kandi ko batagikeneye imiti.

Umwana muto muri bo, witwa Hawa, aracyacyeneye umwuka wa oxygen wo kumufasha guhumeka kandi agacyenera kwitabwaho by’inyongera mu gihe arimo kugaburirwa.

Avuga ku kuntu ibitangazamakuru bitandukanye bikurikiranira hafi aba bana kuva bavuka mu mezi atatu ashize, Bwana Arby, se w’aba bana akaba n’umusirikare w’ipeti rya ’adjudant’ mu ngabo za Mali, yagize ati: "Turabizi ko iyi nkuru iturenze".

"Ndanashaka gushimira buri muntu wese wadufashije kandi ukomeje kudufasha".

BBC

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Tanzania yakuyeho itegeko ryabuzaga abakobwa batwite kwiga

Leta ya Tanzania yavuze ko yakuyeho itegeko ryari rimaze imyaka 19,...
25 November 2021 0

Kenya: Hashyizweho itegeko ry’uko utarakingiwe Covid-19 nta serivisi n’imwe...

Leta ya Kenya igiye gushyiraho ibwiriza ry’uko guhera mu kwezi gutaha...
22 November 2021 1

Umuti wa mbere wa SIDA uterwa mu rushinge wemejwe

Abantu ibihumbi n’ibihumbi barwaye Virusi itera SIDA bagiye guhabwa umuti...
20 November 2021 0

Miliyoni z’amadolari z’imari ya leta zohererejwe inshuti za Joseph Kabila ari...

Kompanyi z’umuryango n’inshuti za Joseph Kabila wahoze ari Perezida wa...
19 November 2021 0

Ubuhinde: Umukobwa w’imyaka 16 yavuze ko amaze gusambanywa ku ngufu...

Nibura abagabo barindwi bafatiwe mu burengerazuba bw’Ubuhinde nyuma y’AHO...
18 November 2021 0

Cambodia: Abantu 7 bahitanwe n’imvange y’ibinyobwa banyoye bari mu kato ka...

Abakozi barindwi bo muri Kamboje bapfuye nyuma yo kunywa inzoga bahawe...
13 November 2021 0