Menya indwara ya Endometriosis itera uburibwe bukabije bw’imihango
Yanditswe: Monday 23, Jun 2025
Endrometriosis ni indwara ifata mu myanya myibarukiro y’abagore, ituma agace ka endometrium kaba muri nyababyeyi gatangira kuza ku bice by’inyuma ya nyababyeyi.
Ubu burwayi burangwa n’ububabare bukabije mu gihe cy’imihango, igihe ukora imibonano mpuzabitsina, cyangwa igihe uri kwihagarika.
Ubu burwayi bushobora kuza ukijya mu mihango bwa mbere kugeza ucuze. Butuma bigorana gusama, kuva cyane mu gihe cy’imihango ndetse no kujya mu mihango imburagihe.
Imibare y’Ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) igaragaza ko nibura 10% by’abagore bagejeje igihe cyo kujya mu mihango bafite ubu burwayi.
Umugore wo muri Amerika warwaye ubu burwayi guhera afite imyaka 12, Mia Harrison, asobanura ko ubu burwayi mu gihe cy’imihango buryana kurenza ububabare bw’imihango isanzwe.
Yagize ati "Ntabwo ari imihango gusa birenze ibyo. Biyobora ubuzima bwanjye bwose uhereye mu kazi, ku ishuri, ubushuti, urukundo, n’ubuzima bwanjye bwo mu mutwe."
Akomeza avuga ko ntacyo atakoze ngo ubwo bubabare bugabanuke, harimo gufata imiti, gukora siporo, kwita ku mirere gusa byose ntacyo byatanze.
Kugeza ubu, uburwayi bwa Endrometriosis nta muti bufite cyangwa uburyo bwo kwirinda, ibituma ababurwaye baba bafite ibyago byinshi byo kurwara agahinda gakabije, guhangayika, ndetse no kwanga gukora imibonano mpuzabitsina.
Uyirwaye ahabwa imiti imugabanyiriza uburibwe irimo ibuprofen ndetse abahanga bavuga ko imiti yo kuboneza urubyaro nayo ishobora kugabanya ubwo buribwe.
indwara ya Endometriosis itera uburibwe bukabije bw’imihango

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *