skol
fortebet

Meya wa Toronto yeguye nyuma yo gusambana n’uwari umukozi mu biro bye

Yanditswe: Saturday 11, Feb 2023

featured-image

Sponsored Ad

Mayor w’umujyi wa Toronto muri Canada yeguye mu buryo butunguranye nyuma yo kwemera ko yagize umubano w’ibanga n’umwe mu bahoze ari abakozi mu biro by’umujyi.
John Tory yatangaje ubwegure bwe nyuma gato y’uko ikinyamakuru Toronto Star gitangaje inkuru y’icukumbura y’uburyo yagiranye imibonano n’umugore w’imyaka 31 – batatangaje izina.
Tory yavuze ko uwo mubano w’ubusambane watangiye mu gihe cya Covid-19 kandi nyuma waje “guhagarikwa ku bwumvikane muri uyu mwaka”.
Uyu mugabo w’imyaka 68 yise uwo (...)

Uyu mugabo w’imyaka 68 yise uwo mubano “ikosa rikomeye mu mahitamo”.

Mu itangazo yasohoye, Tory yagize ati: “Ndicuza cyane, kandi ndasaba imbabazi ntizigamye abantu ba Toronto, n’abandi bose bababajwe n’ibikorwa byanjye.

“Hejuru ya bose, ndasaba imbabazi umugore wanjye,Barb n’umuryango wanjye natengushye kurusha undi wese.”

Tory yavuze ko azakorana n’abakozi ba Toronto hamwe n’uwari umwungirije Jennifer McKelvie kugira ngo habe ihererekanyabubasha neza ku butegetsi bushya.

Yongeyeho ati: “Ndicuza cyane kuba ngombye kuva mu kazi nkunda mu mujyi nkunda kurushaho.

“Nemera, mu mutima wanjye, ko ari byiza gushyira imbara zose mu gusubiranya ibyangiritse mu mubano (n’umuryango we) uruta iyindi.”

Tory yagiye ku butegetsi bw’uyu mujyi mu 2014 atsinze amatora. Yatorewe manda ya kabiri mu 2018, anatorerwa iya gatatu mu mezi atageze kuri ane ashize.

Jennifer McKelvie wari umwungirije araba ategeka by’agateganyo Toronto - umurwa mukuru w’intara ya Ontario - kugera hatowe mayor mushya.

Muri weekend, ishize Tory yatangaje uko we n’umugore we Barbara Hackett bizihije isabukuru y’imyaka 40 bashakanye, nk’uko ikinyamakuru The Star kibivuga.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa