skol
fortebet

Miliyoni z’amadolari z’imari ya leta zohererejwe inshuti za Joseph Kabila ari ku butegetsi

Yanditswe: Friday 19, Nov 2021

featured-image

Sponsored Ad

Kompanyi z’umuryango n’inshuti za Joseph Kabila wahoze ari Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo zohererejwe za miliyoni z’amadolari y’Amerika zo mu mari ya leta kuri konti zazo bwite zo muri banki, nkuko amakuru y’ibanga yamenwe ya mbere menshi muri Afurika abigaragaza.

Sponsored Ad

Ayo mafaranga yoherejwe kuri za konti z’izo kompanyi mu ishami ryo muri DR Congo rya banki yitwa ’Banque Gabonaise et Française Internationale’ (BGFI).

Za miliyoni z’amadolari ’cash’ nyuma zakuwe kuri izo konti.

Bwana Kabila, w’imyaka 50, yari akiri Perezida mu gihe ayo mafaranga yoherezwaga.

Yanze gusubiza ku bibazo byacu kuri ayo mafaranga yoherejwe.

Ibyatangajwe kandi bitifuzwaga birimo inyandiko zirenga miliyoni eshatu ndetse n’amakuru ku bikorwa byo muri banki (transactions) bibarirwa muri za miliyoni byo muri banki BGFI, ikorera mu bihugu byinshi byo muri Afurika no mu Bufaransa.

Igitangazamakuru Mediapart cyo ku rubuga rwa internet cyo mu Bufaransa gikora inkuru z’icukumbura hamwe n’umuryango utegamiye kuri leta urengera abamena amabanga muri Afurika ku bw’inyungu rusange witwa ’Platform to Protect Whistleblowers in Africa’ (PPLAAF), ni byo byahawe ayo makuru.

Ishami rya BBC rikora inkuru z’icukumbura rya BBC Africa Eye ryabonye ayo makuru, nk’iriri mu rugaga rwitwa Congo Hold-up, ruhuzwa n’umuryango w’itangazamakuru w’ubufatanye ku nkuru zicukumbuye wa European Investigative Collaborations (EIC).

Iri perereza rituma hibazwa ku wungukiye muri ayo mafaranga yoherejwe, ndetse n’ibibazo byo kubogama bishobora kuvuka kubera amasano ya hafi y’abo bireba (conflicts of interests).

Kompanyi y’ibitoro itagira ibitoro

Umuyobozi w’ibikorwa w’ishami rya banki BGFI muri DR Congo, ryitwa BGFI Banque RDC, kuva mu 2012 kugeza mu 2018 yari Francis Selemani, wareranwe na Joseph Kabila.

Mushiki wa Bwana Kabila, witwa Gloria Mteyu, yari afite imigabane ingana na 40% y’ibikorwa bya BGFI muri DR Congo, ishami ryashinzwe muri icyo gihugu mu 2010.

Kompanyi imwe itari iya leta, yitwa Sud Oil, yagaragajwe ko yakiriye hafi miliyoni 86 z’amadolari y’Amerika zo mu mari ya leta kuva mu kwezi kwa cumi na kumwe mu 2013 kugeza mu kwezi kwa munani mu 2017.

Ayo arimo atari munsi ya miliyoni 46 z’amadolari y’Amerika yavuye muri banki nkuru ya DR Congo (BCC), miliyoni 15 z’amadolari y’Amerika zavuye muri kompanyi y’igihugu y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro izwi nka Gécamines, hamwe na miliyoni 1 y’amadolari y’Amerika yavuye mu kanama k’igihugu k’amatora, CENI.

Amakuru yonyine BBC yabonye kuri ayo mabanga yamenwe ku birebana n’ayo mafaranga yarishywe ni inyemezabwishyu (facture) y’arenga gato miliyoni 1 y’amadolari y’Amerika CENI yoherereje Sud Oil ajyanye no kuriha ibitoro.

Nta gihamya n’imwe BBC yabonye yemeza ko Sud Oil yakoraga ubucuruzi bw’ibitoro muri icyo gihe.

Umugore wa Bwana Selemani, witwa Aneth Lutale, yari afite imigabane ingana na 80% muri Sud Oil, naho Madamu Mteyu akagira imigabane 20% isigaye yo muri iyo kompanyi kuva mu 2013 kugeza mu 2018.

Za miliyoni z’amadolari y’Amerika zakuwe kuri konti za Sud Oil zo muri banki BGFI zoherezwa ku zindi konti zo muri BGFI za kompanyi zitari iza leta. Zimwe muri izi kompanyi zari iza benewabo (abo mu muryango) cyangwa abakorana ubucuruzi na Bwana Kabila, wari Perezida kuva mu 2001 kugeza mu 2019.

Imwe muri izi kompanyi ni Kwanza Capital, uwari uyifitemo imigabane ya mbere myinshi ni umunyemari wo muri DR Congo Pascal Kinduelo, naho Sud Oil yari iyifitemo imigabane micyeya. Bwana Kinduelo yari akuriye BGFI Banque RDC muri icyo gihe.

Bwana Kinduelo mbere yari yarahoze ari nyiri kompanyi Sud Oil, nyuma ahindura kuba nyirayo abiha undi.

Iperereza ryasanze iyo banki yaremeye ko Sud Oil ibikuza kuri konti amafaranga y’agaciro kenshi, harimo na miliyoni 6 z’amadolari y’Amerika yabikuje rimwe. Amategeko avuga ko hemewe kubikuzwa ku munsi atarenga 10,000 by’amadolari y’Amerika yo mu buryo bwa ’cash’. Aya ashobora kurenzwa gusa ku mpamvu zihariye kandi zagenzuwe mbere, nko mu gihe habayeho ibibazo byihutirwa mu gihugu cyangwa ku mpamvu z’umutekano w’igihugu.

Nta gihamya BBC Africa Eye yabonye mu makuru yamenwe ko uburyo buboneye bwakurikijwe muri ibi. Aya mafaranga yabikujwe kuri konti za Sud Oil ntari munsi ya miliyoni 50 z’amadolari y’Amerika mu gihe cy’imyaka ine. Ubwo amafaranga yabaga amaze kubikuzwa, byemezwa ko yahitaga aburirwa irengero.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa