Minisitiri Ngirente n’abaperezida 10 b’ibihugu bya Afurika bari i Dodoma gusezera kuri Magufuli
Yanditswe: Monday 22, Mar 2021
Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda yegeze i Dodoma aho yagiye mu muhango wo gusezera k’uwari Perezida wa Tanzania,John Pombe Magufuli watabarutse mu cyumweru gishize azize uburwayi bw’mutima.
Abaperezida 10 b’ibihugu bya Africa biteganyijwe ko bagera i Dodoma mu murwa mukuru wa Tanzania ahabera uyu munsi umuhango wa leta wo gusezeraho John Magufuli.
Perezida Félix Tshisekedi wa DR Congo na Emmerson Mnangagwa wa Zimbabwe bamaze kugera muri Tanzania gusezera bwa nyuma kuri Magufuli.
Ibiro bya perezida Cyril Ramaphosa wa Africa y’Epfo byatangaje ko nawe uyu munsi yageze i Dodoma muri uwo muhango, ubera ku rubuga rwa Jamhuri i Dodoma.
Perezida Magufuli yatabarutse mu cyumweru gishize azize uburwayi bw’umutima, nk’uko byatangajwe na Samia Suluhu Hassan, wahise amusimbura.
Abakuru b’ibihugu birimo Kenya, Zambia, Morocco, Namibia, Malawi na Botswana nabo bari mu bitezwe i Dodoma uyu munsi.
Abandi bategerejwe barimo minisitiri w’intebe w’u Rwanda, visi perezida w’u Burundi, minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Angola n’intumwa z’imiryango y’ibihugu Tanzania ibamo nka SADC na EAC.
Nyuma yo gusezerwaho i Dodoma umurambo wa Magufuli uzajyanwa gusezerwaho muri Zanzibar, na Mwanza mbere yo gusezerwaho bwa nyuma no gushyingurwa aho akomoka hitwa Chato mu majyaruguru ya Tanzania.
Abakuru b’ibihugu birimo Kenya, Zambia, Morocco, Namibia, Malawi na Botswana nabo bari mu bitezwe i Dodoma uyu munsi.
Abandi banyacyubahiro bategerejwe barimo minisitiri w’intebe w’u Rwanda, visi perezida w’u Burundi, minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Angola n’intumwa z’imiryango y’ibihugu Tanzania ibamo nka SADC na EAC.
Nyuma yo gusezerwaho i Dodoma umurambo wa Magufuli uzajyanwa gusezerwaho muri Zanzibar, na Mwanza mbere yo gusezerwaho bwa nyuma no gushyingurwa aho akomoka hitwa Chato mu majyaruguru ya Tanzania.
BBC
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *