skol
fortebet

Mozambique: Revocat Karemangingo wo mu bakuriye impunzi z’Abanyarwanda yiciwe hafi y’iwe

Yanditswe: Tuesday 14, Sep 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umugabo wari mu bakuriye impunzi z’Abanyarwanda muri Mozambique yishwe arashwe ku mugoroba wo ku wa mbere ageze hafi y’iwe mu murwa mukuru Maputo, nk’uko ukuriye ishyirahamwe ry’izo mpunzi abivuga.
Revocat Karemangingo wari ushinzwe komisiyo y’umutungo muri iryo shyirahamwe yarashwe n’abantu bari mu modoka ya Toyota Fortuner, nk’uko bivugwa na Cleophas Habiyaremye ukuriye iryo shyirahamwe.
Polisi ya Mozambique ntacyo iratangaza kuri ubu bwicanyi.
Habiyaremye avuga ko ubwo Karemangingo yari mu (...)

Sponsored Ad

Umugabo wari mu bakuriye impunzi z’Abanyarwanda muri Mozambique yishwe arashwe ku mugoroba wo ku wa mbere ageze hafi y’iwe mu murwa mukuru Maputo, nk’uko ukuriye ishyirahamwe ry’izo mpunzi abivuga.

Revocat Karemangingo wari ushinzwe komisiyo y’umutungo muri iryo shyirahamwe yarashwe n’abantu bari mu modoka ya Toyota Fortuner, nk’uko bivugwa na Cleophas Habiyaremye ukuriye iryo shyirahamwe.

Polisi ya Mozambique ntacyo iratangaza kuri ubu bwicanyi.

Habiyaremye avuga ko ubwo Karemangingo yari mu modoka nto yo mu bwoko bwa Toyota Vitz agana iwe ahitwa Liberdade, imodoka ebyiri zamwitambitse imwe imbere indi inyuma.

Yabwiye BBC ati: "Yari ari hafi kugera iwe, abari mu modoka ya Toyota Fortuner nibo bamurashe bari hejuru we ari hasi mu modoka ntoya, bamurashe amasasu atandatu."

Habiyaremye avuga ko polisi yageze ahabereye ubu bwicanyi igakora akazi kayo ariko kugeza ubu nta muntu urafatwa akekwaho uruhare muri ubwo bwicanyi.

Revocat Karemangingo yari yaraburiye inzego z’umutekano za Mozambique ko hari abantu bashaka kumwica bafite aho bahuriye n’u Rwanda, nk’uko Habiyaremye abivuga.

Ati: "No mu 2016 baramuhushije bashakaga kumwicira iwe mu rugo, agira amahirwe kuko imodoka yari yiriwemo siyo yatashye arimo, baramuhusha."

Ku mpamvu zaba zateye kwicwa kwe, Habiyaremye avuga ko Karemangingo nta kindi yakoraga uretse ubucuruzi, ko atakoraga politiki kuko ari impunzi.

Karemangingo ari mu baketsweho uruhare mu rupfu rwa Louis Baziga wahoze ahagarariye diaspora y’u Rwanda muri Mozambique warashwe agapfa i Maputo mu 2019.

Habiyaremye avuga ko Karemangingo - wahoze ari umusirikare mu ngabo z’u Rwanda zitwaga FAR ku ipeti rya Lieutenant - yagizwe umwere kuri icyo kirego.

Hashize amezi atatu Cassien Ntamuhanga umunyarwanda watorotse gereza agahungira muri Mozambique afatiweyo na polisi, nyuma aburirwa irengero kugeza ubu.

Habiyaremye ati: "Hashize kandi ibyumweru bitatu umunyamabanga w’ishyirahamwe ryacu asimbutse urupfu, none uyu munsi ushinzwe imari arishwe.

"Urumva ko hashobora gukurikiraho abandi. Turasaba abashinzwe uburenganzira bw’ikiremwamuntu ngo barebe ikibazo cy’impunzi z’Abanyarwanda hano muri Mozambique."

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa