skol
fortebet

Nigeria: Madamu wa Perezida yasabye imbabazi abaturage kubera ikibazo kiri mu gihugu

Yanditswe: Monday 03, Oct 2022

featured-image

Sponsored Ad

Ku wa gatanu, tariki ya 30 Nzeri, Madamu wa Perezida wa Nigeria, Aisha Buhari, yasabye imbabazi Abanya Nigeria kubera ibibazo by’ubukungu bakomeje guhura na byo kuva umugabo we, Muhammadu Buhari yatangira kuyobora iki gihugu.
Punch ivuga ko Aisha yasabye imbabazi mu isengesho ridasanzwe ry’umunsi w’ubwigenge bwa 62 ryabereye mu cyumba mberabyombi cy’umusigiti w’igihugu i Abuja.
Madamu wa Perezida wa Repubulika yavuze ko nubwo ubuyobozi buriho bdatunganye, hakenewe ko abantu bose barimo (...)

Sponsored Ad

Ku wa gatanu, tariki ya 30 Nzeri, Madamu wa Perezida wa Nigeria, Aisha Buhari, yasabye imbabazi Abanya Nigeria kubera ibibazo by’ubukungu bakomeje guhura na byo kuva umugabo we, Muhammadu Buhari yatangira kuyobora iki gihugu.

Punch ivuga ko Aisha yasabye imbabazi mu isengesho ridasanzwe ry’umunsi w’ubwigenge bwa 62 ryabereye mu cyumba mberabyombi cy’umusigiti w’igihugu i Abuja.

Madamu wa Perezida wa Repubulika yavuze ko nubwo ubuyobozi buriho bdatunganye, hakenewe ko abantu bose barimo abayobozi gn’amadini gukorera hamwe kugira ngo Nigeriya ibe nziza. Aisha Buhari yahamagariye kandi Abanya Nigeria mu gihugu hose gusengera amatora na gahunda y’inzibacyuho.

Ati: "Ubutegetsi bushobora kuba budatunganye, ariko ndashaka kuboneraho umwanya wo gusaba imbabazi Ulema na Nigeriya muri rusange. Tugomba twese gufatanya kugira ngo tugere kuri Nigeria nziza. Ba nyakubahwa,bashyitsi batandukanye,ni ngombwa kandi kumenya ko Naira yacu yasuzumwe kandi igipimo cy’ivunjisha cyagize ingaruka ku bukungu bwacu bitera ingorane n’ibibazo byinshi mu bijyanye n’uburezi, ubuzima n’ibindi bikorwa bya buri munsi by’abaturage bacu."

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa