
Umugaba Mukuru w’ingabo za Nigeria, Lt Gen Taoreed Lagbaja, yitabye Imana afite imyaka 56, nyuma y’igihe arwaye nk’uko Perezida Bola Tinubu yabitangaje.
Lt Gen Taoreed Lagbaja, yapfuye mu ijoro ryo ku wa kabiri i Lagos. Ariko amakuru arambuye y’uburwayi bwe ntabwo yagiye ahagaragara.
Mu itangazo ryashyizwe kuri X n’umuvugizi wa Perezida wa Nigera, Bayo Onanuga, Perezida Tinubu yihanganishije umuryango wa Gen Lagbaja.
Iri tangazo rigira riti: "Perezida Tinubu yifurije Lt General Lagbaja kuruhukira iteka mu mahoro kandi ko yishimira uruhare rwe rukomeye yagize mu gihugu."
Iri tangazo rikomeza rivuga ko urupfu rwe, ari igihombo gikomeye ku Ngabo za Nigeria, kuko yagize uruhare rukomeye mu bikorwa byinshi by’umutekano mu gihugu.
Umuyobozi w’ingabo ni umusirikare wo mu rwego rwo hejuru mu ngabo za Nigeriya.
Gen Lagbaja yagizwe Umugaba Mukuru w’Ingabo za Nigera muri Kamena 2023, ubwo hari hashize igihe gito Perezida Tinubu atangiye kuyobora Nigeria.
Amakuru avuga ko hari impungenge z’uko hari hashize iminsi atitabira imirimo ndetse rimwe na rimwe yabaga yagiye kwivuriza hanze y’Igihugu indwara itaramenyekana akaba yari amaze igihe atagaragara mu ruhame.
Mu gihe gito yari amaze kuri uyu mwanya, ibitero by’abarwanyi ba Islamu Boko Haram ndetse n’ibikorwa byo gushimuta, cyane cyane mu majyaruguru no hagati mu gihugu byakomeje kwiyongera.
Ibi bikorwa by’imitwe yitwaje intwaro birimo ishimutwa ry’abana barenga 280 byabaye mu ntangiriro z’uyu mwaka muri gace ka Kuriga.
Lt Gen Lagbaja asize umugore, Mariya Abiodun-Lagbaja n’abana babiri.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *