skol
fortebet

Omicron yakorewe urukingo rwihariye rushobora kuzayihangamura

Yanditswe: Tuesday 16, Aug 2022

featured-image

Sponsored Ad

Uru rukingo rwa Moderna rwahawe uburenganzira n’ikigo cy’Abongereza gishinzwe imiti (MHRA), nyuma yo gusanga rwujuje ibisabwa byose mu gutanga ubwirinzi.

Sponsored Ad

Uru rukingo rwa Moderna rwahawe uburenganzira n’ikigo cy’Abongereza gishinzwe imiti (MHRA), nyuma yo gusanga rwujuje ibisabwa byose mu gutanga ubwirinzi.

Uru rukingo rushimangira runazwi nka ‘Spikevax bivalent Original/Omicron’, rufite microgramme 25 z’urukingo rwa Omicron n’izindi microgramme 25 z’urukingo rw’umwimerere rwa Coronavirus.

U Bwongereza bubaye igihugu cya mbere cyemeje urukingo rwa Covid-19, rushobora gutanga ubwirinzi ku bwoko bushya bwa Omicron ndetse n’igihe bwaba bwihinduranyije, bitandukanye n’ibindi bihugu byinshi bikirambirije ku kwishimangiza buri nyuma y’amezi 6

Biteganijwe ko rutangira guhabwa abafite imyaka 18 kuzamura muri gahunda yo kwirinda ko mu gihe cy’umuhindo ubwandu bushya bwa Covid-19 bwakwiyongera. Bivuze ko abifuza kwiteza uru rukingo bazatangira kuruhabwa mu ntangiriro za Nzeri.

Minisitiri w’ubuzima, Steve Barclay, yavuze ko inkingo zikomeje kuza ku isonga mu kwirinda Covid-19, kandi uru rukingo rushya ruzatanga ubwirinzi ku moko mashya ya virusi.

Mu Rwanda tugeze ku rukingo rwa 4 mu kwikingira Covid 19 yihinduranije, aho kugera ubu hari service zimwe na zimwe zikumira abatararufata nko kujya ahahurira abantu benshi nka Gare z’imodoka n’ahandi nko mu masoko

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa