skol
fortebet

Perezida Biden yagushijwe n’igare imbere ya rubanda

Yanditswe: Saturday 18, Jun 2022

featured-image

Sponsored Ad

Ku wa gatandatu mu gitondo, Joe Biden yakoze impanuka ari ku igare rye hafi y’urugo rwe rwa Delaware, ubwo yari afashe akanya gato ko gusuhuza abanyamakuru abapepera n’akanyamuneza ati “Mwaramutse!”
Perezida yari hafi kurangiza imyitozo yo ku igare ubwo yari kumwe na madamu we, Dr Jill Biden, hafi ya Rehoboth Beach aho abashakanye bizihirizaga isabukuru y’imyaka 45.
Perezida Biden w’imyaka 79 y’amavuko, yari yegeranye n’abakozi ba Secret Service, ubwo yagendaga ku muvuduko uringaniye ashaka (...)

Sponsored Ad

Ku wa gatandatu mu gitondo, Joe Biden yakoze impanuka ari ku igare rye hafi y’urugo rwe rwa Delaware, ubwo yari afashe akanya gato ko gusuhuza abanyamakuru abapepera n’akanyamuneza ati “Mwaramutse!”

Perezida yari hafi kurangiza imyitozo yo ku igare ubwo yari kumwe na madamu we, Dr Jill Biden, hafi ya Rehoboth Beach aho abashakanye bizihirizaga isabukuru y’imyaka 45.

Perezida Biden w’imyaka 79 y’amavuko, yari yegeranye n’abakozi ba Secret Service, ubwo yagendaga ku muvuduko uringaniye ashaka guhindukira, mbere yuko afata feri kugira ngo avugane n’imbaga yamwifurizaga “Umunsi mwiza w’aba Papa” maze yikubita hasi.

Dr Jill Biden yari yamaze guhindukira ntiyabona kugwa k’umugabo we. Kugwa bitunguranye kwa Biden kwaje nyuma yo guhagarara akananirwa gukura inkweto ku kirenge cy’igare yari atwaye.

Biden abajijwe niba ameze neza, Biden yashubije ati: “Meze neza.” Biden abajijwe icyateye kugwa kwe,yavuze ko ari "amano y’inkwetoo" yari yambaye atwaye igare rye.

Ibi bintu byongera kubyutsa impaka ku bushobozi bw’umubiri bwa perezida Biden,wakoze agahigo ko kujya ku butegetsi bwa Amerika ashaje cyane. Ariko, Joe Biden yizeye kugaruka muri manda ya kabiri.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa