skol
fortebet

Perezida Kagame mu banyacyubahiro 500 batabarije umwamikazi Elizabeth II

Yanditswe: Monday 19, Sep 2022

featured-image

Sponsored Ad

Perezida Kagame ari i Westminster Abbey aho yitabiriye umuhango wo gutabariza Umwamikazi Elisabeth II.
Ni umuhango witabiriwe n’abakuru b’ibihugu n’aba guverinoma bagera kuri 500.
Umuhango wo kwibuka umwamikazi wa mbere wamaze igihe kirekire cyane ku ngoma mu Bwongereza, Umwamikazi Elizabeth II, watangiye mu rusengero rwa Westminster Abbey.
Mu bitabiriye harimo Perezida w’Amerika Joe Biden n’abandi banyacyubahiro bo mu mahanga babarirwa mu magana.
Uyu muhango uyobowe n’umukuru (Dean) wa (...)

Sponsored Ad

Perezida Kagame ari i Westminster Abbey aho yitabiriye umuhango wo gutabariza Umwamikazi Elisabeth II.

Ni umuhango witabiriwe n’abakuru b’ibihugu n’aba guverinoma bagera kuri 500.

Umuhango wo kwibuka umwamikazi wa mbere wamaze igihe kirekire cyane ku ngoma mu Bwongereza, Umwamikazi Elizabeth II, watangiye mu rusengero rwa Westminster Abbey.

Mu bitabiriye harimo Perezida w’Amerika Joe Biden n’abandi banyacyubahiro bo mu mahanga babarirwa mu magana.

Uyu muhango uyobowe n’umukuru (Dean) wa Westminster, Dr David Hoyle, urimo n’icyigisho cya Musenyeri mukuru wa Canterbury, Justin Welby.

Mbere yaho, Umwami Charles III yayoboye umutambagiro wo kwibuka, ari inyuma y’isanduku ya nyina mu rugendo rugufi rwo kuva mu nyubako ya Westminster Hall yo mu nteko ishingamategeko rwerekeza muri Abbey.

Uyu muhango wo gushyingura ku rwego rwa leta wa mbere ubayeho kuva ku wari Minisitiri w’intebe Sir Winston Churchill mu mwaka wa 1965, watangiye saa tanu z’amanywa (11:00 BST) ku isaha yaho, ni ukuvuga saa sita z’amanywa (12h) ku isaha yo mu Rwanda no mu Burundi.

Uyu muhango usoje iminsi 10 y’ibikorwa byo gusezera ku Mwamikazi byabaye mu bice bitandukanye by’Ubwongereza kuva Umwamikazi yatanga.

Mu gihe umurwa mukuru London w’Ubwongereza wakiriye abawusuye bagera kuri miliyoni imwe muri iki gikorwa cy’amateka, imihanda n’amateme byafunzwe ku rujya n’uruza rw’ibinyabiziga kandi umutekano wakajijwe mu buryo butari bwarigeze bubaho mbere.

Mbere yuko amasengesho atangira muri Westminster Abbey, isanduku y’Umwamikazi yatwawe mu mutambagiro ku rubuga rw’inteko ishingamategeko (Parliament Square), intera ya metero hafi 250.

Igikomangoma William cya Wales na Duke Harry wa Sussex, bongeye kugendana bari ku maguru inyuma ya se, Umwami Charles, uyu yari arimo gutambukana n’abavandimwe be, ari bo abana bane b’Umwamikazi.

Abandi bo mu muryango w’ibwami na bo bagendaga inyuma y’isanduku y’Umwamikazi.

Ikinyabiziga gitwarwaho imbunda cyatwaweho isanduku, gikwegwa n’abasare (abatwara ubwato) 142.

Abasirikare bahagaze aho hantu mu kumuha icyubahiro, bakaba bagizwe n’inzego zose eshatu za gisirikare (ikirwanira ku butaka, ikirwanira mu mazi n’ikirwanira mu kirere), baherekejwe n’itsinda ry’umuziki ry’umutwe w’aba Marines.

Abantu ba nyuma basezeye ku mugogo w’Umwamikazi muri Westminster Hall babisoje nyuma gato ya saa kumi n’ebyiri n’iminota 30 za mu gitondo (6:30) ku isaha yaho.

Ni nyuma yuko hari hashize iminsi ine n’igice hari ugutonda umurongo wageraga mu gace ka Southwark Park mu majyepfo ashyira uburasirazuba bwa London.

Abantu bagera ku 2,000 ni bo basezera bwa nyuma ku Mwamikazi mu muhango wo kumushyingura wo ku rwego rwa leta, barimo n’abanyacyubahiro 500 - aba bagizwe n’abaperezida, ba minisitiri w’intebe hamwe n’imiryango y’ubwami bwo mu mahanga, bari mu batumiwe.

Perezida w’Amerika Joe Biden, hamwe na Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron, Minisitiri w’intebe wa Canada Justin Trudeau n’umugore wa Perezida wa Ukraine Olena Zelenska, bari mu rusengero rwa Westminster Abbey.

Hari n’abo mu miryango y’ubwami bw’i Burayi, barimo abo mu bwami bw’Ububiligi, ubw’Ubuholandi, ubwa Espagne n’ubwa Denmark, hamwe n’Umwami w’Abami (Empereur) w’Ubuyapani.

Ariko si abo mu miryango y’ibwami n’abanyapolitiki bahari bonyine.

Abantu bagera hafi kuri 200, Umwamikazi yahaye icyubahiro mu kwizihiza isabukuru ye y’amavuko mu kwezi kwa gatandatu, kubera ibikorwa bakoreye rubanda, na bo bahawe ubutumire muri uyu muhango.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa