Perezida Macron yafunguye dosiye zigaragaza imikoranire ya Habyarimana na François Mitterand
Yanditswe: Thursday 08, Apr 2021
Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron yafunguye ubushyinguranyandiko bwa François Mitterrand wahoze ari Perezida w’iki gihugu ndetse na Édouard Balladur wari Minisitiri w’Intebe wacyo, zifitanye isano n’uruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Ku nshuro ya mbere, Ubufaransa bwaraye bufunguriye rubanda ubushyinguranyandiko (archives) bw’ingenzi bwo mu gihe cya jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, nyuma y’imyaka 27 ibaye.
Muri ubwo bubiko bw’amakuru bwashyizwe ahagaragara, harimo ubw’uwahoze ari Perezida w’Ubufaransa François Mitterrand n’uwari Minisitiri w’intebe Édouard Balladur, nk’uko itangazo ry’ibiro bya perezida w’Ubufaransa ribivuga.
Mu 2019 ni bwo Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron yashyizeho akanama k’inzobere ngo karebe uruhare ruregwa Ubufaransa muri jenoside yo mu Rwanda.
Izo nzobere - zirimo n’abanyamateka - zafunguriwe ubushyinguranyandiko bw’ibiro bya perezida, igisirikare, ubutasi n’ububanyi n’amahanga.
Iki cyemezo cya Perezida Macron, gifashwe nyuma y’iminsi micye hasohotse Raporo yitiriwe Duclert yakoze icukumbura mur ziriya nyandiko zagaragaje uruhare rw’u Bufaransa mu mateka mabi y’u Rwanda.
Itangazo ryatambutse ku rubuga rw’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu mu Bufaransa, rivuga ko iki cyemezo kandi kireba inyandiko zose zifashishijwe n’iriya komisiyo yari iyobowe na Vincent Duclert.
Ku munsi w’ejo,nibwo Ubufaransa bwasohoye itangazo ryo kwifatanya n’Abanyarwanda kwibuka ku nshuro ya 27 jenoside yakorewe Abatutsi.
Iri tangazo rigira riti: “U Bufaransa bwifatanyije n’Abanyarwanda kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, kandi bwifatanyije n’abarokotse kimwe n’imiryango y’ababuze ababo.”
Raporo ya Duclert yatangajwe ku itariki ya 26 y’ukwezi kwa gatatu, ivuga ku bikorwa by’Ubufaransa mu Rwanda hagati ya 1990 na 1994.
Ivuga ko hari "uruhurirane rw’uruhare ruremereye" rwa leta y’Ubufaransa, gusa ihakana ko iyo leta yagize ubufatanye mu mugambi wa jenoside.
Iyo raporo y’impapuro 1,200 yahawe Perezida Macron, ivuga kandi kwijandika kwa politiki, igisirikare na dipolomasi bya leta y’Ubufaransa, nkuko bitangazwa n’ibiro ntaramakuru AFP.
Yanzura ko "ikibazo cy’u Rwanda cyarangiye habaye akaga mu Rwanda, Ubufaransa butsinzwe...", nk’uko ikinyamakuru Le Monde gisubiramo ibiyirimo.
"Kuri ibyo wakumva ko habayeho ubushake bwo kwifatanya n’umugambi wa jenoside, [ariko] nta na kimwe mu bushyinguranyandiko bwasuzumwe kibigaragaza", nkuko bivugwa muri iyo raporo.
Ikomeza igira iti: "Ahubwo mu gihe kirekire Ubufaransa bwabaye iruhande rw’ubutegetsi bwashyigikiraga ubwicanyi bushingiye ku bwoko."
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yashimye ibyavuye muri iyi ‘Raporo Duclert’ iherutse gukorwa n’iyo Komisiyo yashyizweho na Perezida Macron ngo icukumbure uruhare rw’iki gihugu mbere no mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yagize ati: “Nyuma yo gusoma inyandiko zari zaragizwe ibanga kugeza ubu, iyi raporo ivuga ko Perezida Mitterrand n’abajyanama be ba hafi bari bazi ko Jenoside yo kurimbura Abatutsi yari irimo itegurwa n’inshuti za Mitterrand n’abajyanama be zo mu Rwanda. Nubwo ibyo yari abizi, Perezida Mitterrand yahisemo gukomeza gutera inkunga izo nshuti ze kuko ngo yumvaga ko ari ngombwa kugira ngo u Bufaransa bukomeze kurinda inyungu za politiki zabwo.”
Perezida Kagame yavuze ko icyo gihe u Bufaransa bwanze guhara inyungu za politiki buhitamo gushyigikira Jenoside yakorerwaga Abatutsi yari umugambi wacuzwe kera wo kubamaraho burundu.
Yakomeje agira ati: “Nuko rero ubwo ubuzima bw’Abanyarwanda bwabaye ikintu gikinirwaho, ikintu gikinirwaho muri iyo mikino yabo yo kurengera inyungu za Politiki. Twishimiye iyi raporo kuko ari intambwe y’ingenzi iganisha ku kumva ibintu kimwe uko byabaye.”
Perezida Kagame yavuze ko iyo raporo ari "intambwe y’ingenzi iganisha ku kumva kimwe uko ibintu byabaye".
Yongeyeho ko igaragaza ko "hari ubushake mu buyobozi bw’Ubufaransa bashaka kugana imbere bashingiye ku byabaye".
"Ibyo turabishima, tuzasaba ko iyo raporo itugeraho"
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *