skol
fortebet

Perezida N’guesso yahaye Toni 84 z’ibiribwa abagizweho ingaruka n’iruka rya Nyiragongo

Yanditswe: Monday 21, Jun 2021

featured-image

Sponsored Ad

Perezida wa Repubulika ya Congo (Congo-Brazzaville), Denis Sassou N’guesso ku mugoroba w’ejo ku cyumweru taliki 20 zukwezi kwa6 2021 yoherereje abatuye mu mujyi wa Goma bagizweho ingaruka n’iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo imfashanyo y’ibiribwa bibarirwa muri toni 84.

Sponsored Ad

Nk’uko ibiro bya Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo byabitangaje, indege zajyanye ibi biribwa i Goma zari ziherekejwe na Minisitiri wa Congo ushinzwe ibikorwa rusange n’ibikorwa by’ubutabazi, Irène Mboukou.

Byakiriwe n’itsinda rya RDC ryari riyobowe n’umuyobozi wungirije w’ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Olivier Mondonge Bogabo n’umujyanama wihariye w’Umukuru w’Igihugu, Dr Roger Kamba.

Nyiragongo yarutse ku mugoroba wa taliki 22 Gicurasi 2021, isenya inzu z’abatuye i Goma zibarirwa mu 3500, ubu bakaba bacumbikiwe mu byumba by’amashuri.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa