skol
fortebet

Perezida Ndayishimiye n’Umugore we basuye umurima wabo wa Soya [AMAFOTO]

Yanditswe: Saturday 08, May 2021

Sponsored Ad

Perezida wa w’u Burundi, Ndayishimiye Evariste yasohokanye n’umugore we Angeline Ndayishimiye bajya gusura umurima wabo wa Soya wa Hegitari 4,uherereye mu ntara ya Gitega.

Sponsored Ad

Abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter,Perezida Ndayishimiye yashyize hanze amafoto 4 ari mu murima we wa Soya uherereye muri Komini Bugendana mu ntara ya Gitega.

Yagize ati “Njye n’umufasha wanjye,kuri uyu wa Gatanu twasuye umurima wacu wa hegitare zirenga 4 uherereye Mwurire muri komini Bugendana (Intara ya Gitega), aho twahinze Soya. Ndagira inama abandi bayobozi bakuru muri Leta kubera urugero rwiza abaturage muri gahunda yo kurwanya ubukene mu Burundi.”

Kuwa 25 Mata 2021,Perezida w’u Burundi,Evariste Ndayishimiye n’umufasha we bafotowe bari kumwe n’abaturage ku isoko aho babahahiye ibintu bitandukanye.

Ubwo Perezida Ndayishimiye n’umufasha we bavaga i Gitega berekeza mu mujyi wa Bujumbura ,bafashe akanya barahagarara baganiriza abenegihugu b’ i Karunga muri komine Isare mu ntara ya Bujumbura ahacururizwa ibiribwa bitandukanye.

Mu mafoto yafashwe,yagaragaje aba bombi bari imbere y’ibiribwa bitandukanye birimo inyanya n’inyama aho Madamu wa Perezida Angeline Ndayishimiye yagaragaye ari guhaha inyama kuri ako gasanteri.

Icyo gihe,Umukuru w’igihugu akaba yarashimiye aba bacuruzi akazi bakora,abasaba gukorera mu makoperative kugira biteze imbere anabemerera kubatera inkunga.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa