skol
fortebet

Perezida Ndayishimiye n’umuryango we bagiye gusarura ibirayi bataha babyikoreye [AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 21, Feb 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umukuru w’Igihugu w’Uburundi,Evariste Ndayishime,yaciye ibintu kuri uyu wa Mbere ubwo yajyanaga n’umugore we gusarura ibirayi, ndetse bombi bataha babyikoreye.
Ku Cyumweru nibwo Ndayishimiye yavuze i Burayi mu nama yahuje Africa n’Ibihugu by’Uburayi, ariko mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere yatunguranye azinduka iya rubika ajya gusarura ibirayi ku musozi wa Matongo, muri Komine ya Ndava mu Ntara ya Mwaro.
Aya mafoto yashyizwe kuri Twitter y’Ibiro bya Perezida mu Burundi, Ntare Rushatsi (...)

Sponsored Ad

Umukuru w’Igihugu w’Uburundi,Evariste Ndayishime,yaciye ibintu kuri uyu wa Mbere ubwo yajyanaga n’umugore we gusarura ibirayi, ndetse bombi bataha babyikoreye.

Ku Cyumweru nibwo Ndayishimiye yavuze i Burayi mu nama yahuje Africa n’Ibihugu by’Uburayi, ariko mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere yatunguranye azinduka iya rubika ajya gusarura ibirayi ku musozi wa Matongo, muri Komine ya Ndava mu Ntara ya Mwaro.

Aya mafoto yashyizwe kuri Twitter y’Ibiro bya Perezida mu Burundi, Ntare Rushatsi yagaragaje umuryango wa Perezida Ndayishimiye nawe arimo bari gukura ibirayi.

Perezida Ndayishimiye ngo yishimiye umusaruro wabonetse.

Mu bamuherekeje gusarura harimo Umuyobozi w’Intara ya Mwaro,Col Gasanzwe Gaspard, ndetse n’abakozi b’Intara n’abaturage basanzwe baturanye n’isambu ya Perezida Ndayishimiye.

Bamwe mu babonye amafoto bashimishijwe no kubona Umukuru w’Igihugu yikoreye umufuka w’ibirayi, ngo ni urugero rwiza ku bandi.






Ibitekerezo

  • Ndamwemeye kabsa nanjye biranshimishije rwose

    Ndamwemeye kabsa nanjye biranshimishije rwose

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa