skol
fortebet

Perezida Putin yahaye mugenzi we wa Koreya ya Ruguru impano ihebuje

author-image

Yanditswe na: Dusingizimana Remy
Kuwa: Tuesday 20, Feb 2024

Perezida Putin yahaye mugenzi we wa Koreya ya Ruguru impano ihebuje

Sponsored Ad

skol

Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin yahaye mugenzi we wa Korea ya Ruguru, Kim Jong Un, impano y’imodoka yo mu bwoko bwa limousine.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 20 Gashyantare mu 2024 nibwo iyi mpano ya Putin yagejejwe i Pyongyang, kugira ngo ishyikirizwe Perezida Kim.

Mushiki wa Perezida Kim, Kim Yo-jong yavuze ko iyi mpano ari ikimenyetso cy’umubano mwiza uri hagati y’aba bayobozi bombi.

Ati “Iyi mpano ni ikimenyetso kigaragaza umubano wihariye uri hagati ya Perezida Putin n’umuvandimwe we.”

Perezida Putin afashe iki cyemezo nyuma y’uko muri Nzeri mu 2023, Perezida Kim yagiriye uruzinduko mu Burusiya. Mu byo yeretswe harimo n’ibikorwa by’uru ruganda rwakoze imodoka yahawe nk’impano.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa