skol
fortebet

Perezida Ramaphosa yabuze Ipad yarimo ijambo yagombaga kuvuga benshi bacika ururondogoro

Yanditswe: Wednesday 23, Jun 2021

featured-image

Sponsored Ad

Videwo igaragaza Perezida w’Afurika y’epfo Cyril Ramaphosa abaza aho iPad (ubwoko bwa mudasobwa ntoya) ye iherereye, yahererekanyijwe na benshi ku mbuga nkoranyambaga.

Sponsored Ad

Ramaphosa, wagaragaye asa nk’uhangayitse bikomeye, yakomeje kuvuga ko yibwe, yongeraho ati: "Iki ni cyo kibazo cyo guhora uha abandi bantu ibikoresho byawe by’ikoranabuhanga ngo babigufashe".

"Rero buri gihe nkwiye kujya nibikaho ibi bintu byose igihe cyose".

Yongeyeho ati: "Bayibye... Nari mfite iPad yanjye mu kiganza cyanjye, yagiye".

Yari amaze guhaguruka mu cyicaro cye yitegura kuvuga ijambo, ariko ntabwo aho ryanditse yari ahafite.

Perezida Ramaphosa yasabwe kwicara agategereza mu gihe abategetsi bashakishaga iyo iPad ye.

Nyuma yaje kuvuga ijambo rye - ndetse ukuriye ibyo gutangaza amakuru ku mbuga za internet mu biro bya perezida yanditse kuri Twitter ko "iPad ya perezida yabonetse".

Ibiro bya perezida nyuma byavuze ko Perezida "yari arimo atera abantu urwenya ubwo yari ategereje ko iPad ye iboneka".

Bamwe mu baturage b’Afurika y’epfo bagize icyo batangaza ku byabaye kuri Perezida wabo.

Simon Grindrod yanditse kuri Twitter ati: "Mu bihugu byinshi, ba Perezida na Minisitiri w’intebe batemberana amagambo n’imibare by’ibanga [codes] ku mikorere y’ibisasu byabo bya misile byo mu bwoko bwa nikleyeri.

"Muri Afurika y’epfo, itsinda rya Perezida wacu ntirishobora no kurinda iPad ye".

Tumi Nkosi yanditse ati: "Perezida yahangayitse nkuko bigenda kuri benshi muri twebwe bibwa buri munsi".

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa