skol
fortebet

Perezida Samia Suluhu yihanganishije imiryango y’abaguye mu mpanuka ikomeye yabereye i Karagwe

Yanditswe: Wednesday 04, Dec 2024

featured-image

Sponsored Ad

Perezida Samia Suluhu Hassan wa Tanzania yatangaje ko yababajwe cyane n’impanuka yabereye i Karagwe mu ntara ya Kagera, yihanganisha imiryango y’abayiguyemo.

Sponsored Ad

Ku wa Kabiri tariki ya 4 Ukuboza ni bwo iyi mpanuka yabaye, ubwo imodoka eshatu zagonganaga.

Abantu barindwi ni bo bayitakarijemo ubuzima, na ho icyenda bayikomerekeramo.

Perezida Samia Suluhu mu butumwa yanditse ku rubuga rwe rwa X, yavuze ko yababajwe cyane no kumenya amakuru y’iriya mpanuka.

Ati: "Nakiranye umubabaro amakuru y’impanuka y’imodoka eshatu yabereye mu mudugudu wa Kihanga, akarere ka Karagwe, intara ya Kagera yaguyemo abantu barindwi abandi icyenda bakayikomerekeramo. Nihanganishije imiryango y’ababuze ababo, abavandimwe na Komiseri w’Intara ya Kagera, nyakubahwa Fatma Mwassa."

Perezida Samia yunzemo ko asenga ko abapfuye "baruhukire mu mahoro" ndetse n’abakomeretse bakire vuba.

Nyuma y’iyi mpanuka Perezida wa Tanzania yavuze ko yategetse Polisi gukora ibishoboka byose abashoferi bakubahiriza amategeko y’umuhanda, by’umwihariko muri izi mpera z’umwaka mu rwego rwo kwirinda impanuka.

Yavuze ko aya mabwiriza agomba kujyana no gushinga ibyapa ku mihanda ibamo impanuka nyinshi, ndetse no kumenya intera nyayo igomba kujya hagati y’ibinyabiziga ndetse no mu gihe nyacyo cyo kunyuranaho.

Perezida Samia Suluhu Hassan kandi yasabye abagenzi kujya baha Polisi amakuru mu gihe babonye ibimenyetso by’abatwara ibinyabiziga bica nkana amategeko y’umuhanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa