skol
fortebet

Perezida Suluhu wagize isabukuru yavuze byinshi ku buzima bwe birimo n’umuziki akunda

Yanditswe: Thursday 27, Jan 2022

featured-image

Sponsored Ad

Uyu munsi Perezida Samia Suluhu Hassan wa Tanzania yujuje imyaka 62 y’amavuko, yatangaje bimwe mu bimwerekeyeho bwite nko kuba akunda cyane muzika ya Taarab.
Samia ubu niwe mugore wenyine muri Africa ukuriye igihugu mu rwego rwa politiki - kuko perezida wa Ethiopia ahanini ari uw’icyubahiro.
Igitangazamakuru TBC cya leta cyatangaje amashusho ya ari gukata umutsima mu biro bye i Dodoma, yazaniwe n’abakozi bacye b’ibiro bye kuri iyi sabukuru.
Uyu munsi, TBC yasubiyemo amagambo ye avuga ko (...)

Sponsored Ad

Uyu munsi Perezida Samia Suluhu Hassan wa Tanzania yujuje imyaka 62 y’amavuko, yatangaje bimwe mu bimwerekeyeho bwite nko kuba akunda cyane muzika ya Taarab.

Samia ubu niwe mugore wenyine muri Africa ukuriye igihugu mu rwego rwa politiki - kuko perezida wa Ethiopia ahanini ari uw’icyubahiro.

Igitangazamakuru TBC cya leta cyatangaje amashusho ya ari gukata umutsima mu biro bye i Dodoma, yazaniwe n’abakozi bacye b’ibiro bye kuri iyi sabukuru.

Uyu munsi, TBC yasubiyemo amagambo ye avuga ko akunda cyane kumva umuziki wa Taarab ati "niyo mfite ’deal’ ndi gukora, iba iri aho ku ruhande".

Mukuru we nawe yatangarije ibinyamakuru muri Tanzania ko murumuna we akunda cyane umuziki wa Taarab, kandi cyera yakundaga kuwuceza.

Perezida Samia avuga ku mashuri yize, yavuze ko yize ay’ibanze abifashijwemo cyane n’uko se yari umwalimu, gusa yemeje ko atabashije kurangiza PhD yari yaratangiye.

TBC ivuga ko yagize ati: "Nagarukiye kuri Master’s, gusa nagerageje gukora PhD ariko ukuri ni uko akazi ari kenshi. Buriya nzayirangiza nyuma."

Ibyo wamenya kuri we

Samia Suluhu Hassan ni perezida wa gatandatu wa Tanzania, na perezida wa mbere w’umugore utegeka iki gihugu.

Mama Samia, nk’uko bakunze kumwita, ni perezida wa kabiri mu mateka ya Tanzania uvuka mu birwa bya Zanzibar, uwa mbere ni Ali Hassan Mwinyi.

Samia Suluhu ni umwana wa gatatu mu bavandimwe be 15 bavuka ku bagore babiri, se yari umwalimu naho nyina akora ubucuruzi buciriritse.

Mama Samia yashakanye na Hafidh Ameir mu 1978, babyaranye abana bane, kandi bafite n’abuzukuru.

Umwana we uzwi cyane ni umukobwa we Wanu Hafidh Ameir w’imyaka 40, uyu akaba ari umudepite wa CCM mu nteko ishingamategeko ya Tanzania uhagarariye Zanzibar.

Samia afite impamyabumenyi (Masters’) mu bukungu yakuye muri Kaminuza ya Manchester mu Bwongereza. Yize kandi imitegekere kuri Kaminuza ya Mzumbe muri Tanzania.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa