skol
fortebet

Perezida wa UAE yahitanwe n’uburwayi asiga umutungo w’asaga miliyari 120 z’amapawundi

Yanditswe: Friday 13, May 2022

featured-image

Sponsored Ad

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Sheikh Khalifa bin Zayed al Nahyan, yapfuye ku myaka 73 y’amavuko azize impamvu zitigeze zitangazwa.
Perezida wa UAE, Sheikh Khalifa bin Zayed Al Nahyan yapfuye asize akayabo ka miliyari 120 z’amapawundi.
Nk’uko ibitangazamakuru bya leta bibitangaza ngo uyu muyobozi umaze igihe ayoboye Abu Dhabi akaba na mwene se wa nyiri Manchester City Sheikh Mansour yapfuye.
Itangazo ryatanzwe na Minisiteri y’ibikorwa bya Perezida wa Repubulika rivuga ko "rihumuriza (...)

Sponsored Ad

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Sheikh Khalifa bin Zayed al Nahyan, yapfuye ku myaka 73 y’amavuko azize impamvu zitigeze zitangazwa.

Perezida wa UAE, Sheikh Khalifa bin Zayed Al Nahyan yapfuye asize akayabo ka miliyari 120 z’amapawundi.

Nk’uko ibitangazamakuru bya leta bibitangaza ngo uyu muyobozi umaze igihe ayoboye Abu Dhabi akaba na mwene se wa nyiri Manchester City Sheikh Mansour yapfuye.

Itangazo ryatanzwe na Minisiteri y’ibikorwa bya Perezida wa Repubulika rivuga ko "rihumuriza abaturage ba UAE, igihugu cy’abarabu n’Abayisilamu ndetse n’isi yose kubera urupfu rwa Nyiricyubahiro Sheikh Khalifa bin Zayed Al Nahyan, Perezida wa UAE".

Ibitangazamakuru bya leta byatangaje ko uyu muyobozi yari amaze imyaka myinshi arwana n’uburwayi.

Igihugu kirinjira mu minsi 40 yicyunamo, iminsi itatu yo guhagarika akazi, kandi amabendera yose y’igihugu azururutswa agezwe muri kimwe cya kabiri.

Sheikh Khalifa yabaye perezida wa UAE kuva 2004 nyuma y’urupfu rwa se.

Yavutse mu 1948, yabaye perezida wa kabiri w’igihugu akaba n’umuyobozi wa 16 wa Abu Dhabi.

Yari amaze igihe kinini atajya mu bibazo bya buri munsi byo kuyobora igihugu, mu gihe murumuna we, igikomangoma cya Abu Dhabi, Mohammed bin Zayed, babonaga ko ariwe uyoboye mu buryo butaziguye.

Sheikh Khalifa ntiyakunze kugaragara mu ruhame kuva mu 2014 nyuma yo kubagwa mu bwonko kubera indwara ya Stroke.

Itangazo ntabwo ryahise rivuga k’uzamusimbura - ariko Mohammed bin Zayed ari mu murongo mwiza wo kuragwa umwanya wo hejuru.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa