skol
fortebet

Philippines: Abapfiriye mu mpanuka y’indege ya gisirikare bageze kuri 45

Yanditswe: Sunday 04, Jul 2021

featured-image

Sponsored Ad

Indege ya gisirikare yakoze impanuka mu majyepfo ya Philippines yica abantu batari munsi ya 45, mu gihe abandi babarirwa muri za mirongo basohowe bakiri bazima bakuwe mu bisigazwa byayo birimo gushya.
Iyo ndege y’ubwikorezi yari itwaye abantu barenga 90, biganjemo abasirikare, ubwo yatoromaga ikarenga inzira yo ku kibuga cy’indege cyo ku kirwa (cyangwa izinga mu Kirundi) cya Jolo.
Benshi mu bapfuye ni abasirikare, ariko hari n’abaturage b’abasivile batatu bapfiriye aho iyo ndege yaguye, nkuko (...)

Sponsored Ad

Indege ya gisirikare yakoze impanuka mu majyepfo ya Philippines yica abantu batari munsi ya 45, mu gihe abandi babarirwa muri za mirongo basohowe bakiri bazima bakuwe mu bisigazwa byayo birimo gushya.

Iyo ndege y’ubwikorezi yari itwaye abantu barenga 90, biganjemo abasirikare, ubwo yatoromaga ikarenga inzira yo ku kibuga cy’indege cyo ku kirwa (cyangwa izinga mu Kirundi) cya Jolo.

Benshi mu bapfuye ni abasirikare, ariko hari n’abaturage b’abasivile batatu bapfiriye aho iyo ndege yaguye, nkuko igisirikare cya Philippines cyabivuze.

Abakora ubutabazi bajagajaze ibisigazwa by’iyo ndege yo mu bwoko bwa Lockheed C130 Hercules, mu biti biri hafi y’inyubako nyinshi.

Iyo ndege yatangiye gushya ubwo yari ikigera hasi, yohereza mu kirere igicu cyinshi cy’umukara.

Abantu babarirwa muri za mirongo bakomeretse, naho abandi batanu baracyaburiwe irengero, nkuko igisirikare kibivuga.

Ibitaro bya gisirikare biri hafi aho byavuye abarokotse iyo mpanuka.

Amafoto y’aho impanuka yabereye yatangajwe n’ibitangazamakuru byo muri icyo gihugu, agaragaza ibisigazwa by’iyo ndege birimo gushya mu gace karimo ibiti kari hafi y’inyubako.

Iyo ndege yageze hasi ku isaha ya saa tanu n’iminota 30 z’amanywa (11h30) ku isaha yaho, ni ukuvuga saa kumi n’imwe n’iminota 30 za mu gitondo (05h30) ku isaha yo mu Rwanda no mu Burundi.

Yaguye ku ntera ya kilometero nkeya uvuye mu mujyi wa Jolo. Yari itwaye abasirikare ibakuye mu mujyi wa Cagayan de Oro, ku kirwa cyo mu majyepfo cya Mindanao.

Umukuru w’ingabo za Philippines Jenerali Sobejana yabwiye abanyamakuru ati:

"[Indege] Yahushije inzira yo ku kibuga cy’indege, irimo kugerageza kugarura ingufu ariko ntiyabishoboye".

Abo basirikare bari bari mu boherejwe mu majyepfo gutanga ubwunganizi mu kurwanya intagondwa ziyitirira idini ya Islam zirimo nk’izo mu mutwe wa Abu Sayyaf.

Abategetsi bavuze ko nta kimenyetso gihari cyerekana ko iyo ndege yagabweho igitero, ndetse bavuze ko iperereza rizahita ritangira ibikorwa by’ubutabazi nibirangira.

Benshi mu bari muri iyo ndege, mu gihe cya vuba aha gishize ni bwo bari basoje imyitozo ya gisirikare y’ibanze, nkuko bitangazwa n’ibiro ntaramakuru AFP.

Iyo ndege - mbere yakoreshejwe n’igisirikare cy’Amerika kirwanira mu kirere - yahawe Philippines mu kwezi kwa mbere.

Yabaye iya mbere mu ndege ebyiri zakoreshejwe zo mu bwoko bwa Hercules Amerika yahaye Philippines, bijyanye na gahunda y’ubufatanye mu rwego rwa gisirikare.

Iyo ndege yakoze urugendo rwayo rwa mbere mu mwaka wa 1988, nkuko bitangazwa n’urugaga Aviation Safety Network rukurikirana iby’umutekano w’indege.


BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa