skol
fortebet

RDC: Dr Mukwege yababajwe n’uburyo abishwe n’ibiza bashyinguwe

Yanditswe: Monday 08, May 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umuganga uvuga rikumvikana muri Repubulika ya demukarasi ya Congo, Dr Denis Mukwege, arasaba ko abishwe n’ibiza muri teritwari ya Kalehe baherutse gushyingurwa mu buryo bwa rusange batabururwa, bagashyingurwa mu cyubahiro.

Sponsored Ad

Umuyobozi wa Kalehe, Thomas Bakenga, yatangarije RFI ko abamaze kumenyekana bishwe n’inkangu n’imyuzure byatewe n’imvura nyinshi yibasiye iki gice tariki ya 3 Gicurasi 2023 ari 394, bose bakaba ari abo mu mudugudu wa Bushushu na Nyamakubi.

Imirambo yabonetse bwa mbere yashyinguwe tariki ya 6 Gicurasi, mu buryo bwa rusange kandi ntabwo yashyizwe mu masanduku. Icyo gihe Bakenga yabwiye itangazamakuru ati: “Turi hano ngo tumenye ko abavandimwe bacu babona uburenganzira bwo gushyingurwa mu cyubahiro.”

Dr Mukwege kuri uyu wa 8 Gicurasi yagaragaje ko yanenze uburyo aba bantu bashyinguwemo, asaba intumwa za guverinoma zagiye Kalehe zivuye i Kinshasa, kuzakurikirana niba imirambo yabo itaburuwe, igafatwa ibizamini bya ADN kugira ngo ba nyirayo bamenyekane, hanyuma igashyingurwa mu cyubahiro.

Yagize ati: “Muryango uharanira inyungu z’abasivili muri Kivu y’Amajyepfo, mureke dusabe abavandimwe bacu bapfiriye muri Kalehe bashyingurwe mu cyubahiro: imirambo itabururwe, imenyekane hashingiwe kuri DNA, ishyingurwe umwe ku wundi, ntibibe mu buryo bwa rusange. Intumwa z’abaminisitiri zaturutse i Kinshasa zizamenye niba bino bikozwe.”

Igikorwa cyo gushakisha imirambo itaraboneka kiragoranye. Bakenga yasobanuye ko hari iyo amazi yajyanye mu kiyaga cya Kivu, hafi y’ikirwa cya Idjwi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa