skol
fortebet

RDC: Ibirombe byagwiriye abantu 50 bose bahita bahasiga ubuzima

Yanditswe: Saturday 12, Sep 2020

featured-image

Sponsored Ad

Ibirombe 3 byacukurwagamo Zahabu mu gace kitwa Kamituga muri RDC byagwiriye abantu 50 barimo kubicukuramo aya mabuye birangira 50 bahasize ubuzima ku munsi w’ejo nyuma ya saa sita.

Sponsored Ad

Ibi kirombe byacukurwagamo zahabu biherereye mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo.

Nkuko byatangajwe n’ukuriye ibi birombe,byaridutse nyuma y’imvura nyinshi yaguye ubutaka bugasoma.

Mukambilwa Sidibo uhagarariye sosiyete sivile muri ako gace ka Kamituga yabwiye Actialite.cd ati “abakiri bato benshi na ba se,abahanga mu gucukura bapfiriye mu birombe bitandukanye birimo Nivelle, Kubota na Tendi.

Muri ibi birombe 3 bitandukanye,abacukuzi bashakaga zahabu ariko kubera imvura yagwaga,barengewe bose barapfa.”

Abashakashatsi baracyashaka imirambo ya bamwe muri aba bantu baburiwe irengero.

Sidibo yavuze ko kugeza ubu nta murambo n’umwe uraboneka ndetse ko umujyi wa Kamituga uri mu kiriyo.

Agace ka Kamituga kari mu dukungahaye ku mabuye y’agaciro ndetse benshi mu bagatuye batunzwe no gucukura amabuye y’agaciro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa