skol
fortebet

RDC: Umusozi wagwiriye abaturage 19 bahasiga ubuzima

Yanditswe: Monday 03, Apr 2023

featured-image

Sponsored Ad

Abayobozi b’inzego z’ibanze mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo babyutse batangaza ko abatu 19 aribo bishwe n’ingangu yatewe n’imvura nyinshi yibasiye icyo gice ku cyumweru tariki ya 2 Mata 2023.

Sponsored Ad

Abayobozi b’inzego z’ibanze mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo babyutse batangaza ko abatu 19 aribo bishwe n’inkangu yatewe n’imvura nyinshi yibasiye icyo gice ku cyumweru tariki ya 2 Mata 2023.

Umwe mu bayobozi bo mu mudugudu wa Bulwa mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru yavuze ko abapfuye bashobora gukomeza kwiyongera.

Yavuze ko umwe mu muryango ugizwe n’umugore n’abana babiri bariho bafura imyenda mu mugezi wo kuri uwo musozi waridutse baburiwe irengero,ariko bakeka ko bagwiriwe n’icukiro ry’itaka ryabitwikiriye hejuru bagahitamo kubarekeramo nk’uburyo bwo kubashyingura byoroshye.

Biteganijwe ko ibikorwa byo gukomeza gushakisha abahitanywe iyo nkangu bisubukurwa kuri uyu wambere kugirango hamenyekane umubare nyawo w’abayiguyemo no kubashyingura mu cyubahiro.

Aka karere kamaze amezi gahura n’imvura ikabije yatumye gakomeza kwibasirwa n’imyuzure.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa