REG yatabaye abatuye umujyi wa Goma ibafasha kubona umuriro w’amashanyarazi
Yanditswe: Thursday 27, May 2021
Sosiyete y’u Rwanda Ishinzwe Ingufu, REG, iri gufasha mu gucanira umuriro w’amashanyarazi, Umujyi wa Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nyuma y’iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo cyangije byinshi mu bikorwa remezo.
Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Habitegeko François yabwiye Abanyamakuru ati “Urumva bagize ikibazo cy’ibura ry’umuriro w’amashanyarazi, muri wa mubano n’ubufatanye bwiza dusanzwe dufitanye turabafasha, REG ubu niyo iri kubacanira.”
Umuyobozi wa REG mu Karere ka Rubavu, Butera Laurent yagize ati “Turi kubacanira duciye ku muyoboro wa kilovolt 30 uri ku mupaka muto uzwi nka Petite barrière kugira ngo bacane mu bice binini bya Goma, kubera ko umuyoboro wabo wabahaga amashanyarazi wagize ikibazo kubera ikirunga cya Nyiragongo cyari cyarutse hanyuma kirawusenya, biba ngombwa ko tuba tubahaye amashanyarazi kugira ngo abafashe kuba batari mu kizima."
Nyiragongo yarutse ku wa gatandatu nijoro, abantu 31 byatangajwe ko bapfuye kubera iryo ruka ryayo, mu gihe inzu amagana zasenyutse i Goma, izindi nyinshi zikaba zikomeje gusenywa n’imitingito i Goma no ku Gisenyi.
Uku gusenyuka kw’ibikorwa remezo kwatumye n’umuriro w’amashanyarazi ubigendermo ariko u Rwanda nk’umuturanyi mwiza wa RDC rufasha abaturage kubona umuriro.
Mu mijyi ya Goma na Gisenyi mu Rwanda hakomeje kumvikana imitingito yoroheje n’igereranyije mu ijoro ryo ku wa gatatu.
Ikirunga cya Nyiragongo, kiri mu ntera ya kilometero 10 uvuye mu mujyi wa Goma, mu 2002 ni bwo cyaherukaga kuruka bikomeye cyangiza byinshi, ubwo cyicaga abantu 250 naho abandi bagera ku 120.000 bagasigara nta hantu bafite ho kuba.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *