Sena y’Amerika yasabye iperereza ku rupfu rw’umunyamakuru Ntwali John Williams
Yanditswe: Thursday 26, Jan 2023

Komite y’ububanyi n’amahanga ya Sena ya Amerika yatangaje ko “urupfu rushidikanywaho” rw’umunyamakuru John Williams Ntwali rugomba gukorwaho iperereza.
Kuwa kane w’icyumweru gishize nibwo urupfu rwa Ntwali rwatangajwe na mukuru we nyuma y’uko yeretswe umurambo we na polisi.
Polisi ivuga ko Ntwali, wari ufite imyaka 43, ariwe wenyine wapfuye mu mpanuka y’imodoka yagonze moto yari yateze mu ijoro ryo kuwa kabiri ushize.
Ntwali, umunyamakuru wakoraga inkuru n’ibiganiro binenga politike zimwe za (...)
Komite y’ububanyi n’amahanga ya Sena ya Amerika yatangaje ko “urupfu rushidikanywaho” rw’umunyamakuru John Williams Ntwali rugomba gukorwaho iperereza.
Kuwa kane w’icyumweru gishize nibwo urupfu rwa Ntwali rwatangajwe na mukuru we nyuma y’uko yeretswe umurambo we na polisi.
Polisi ivuga ko Ntwali, wari ufite imyaka 43, ariwe wenyine wapfuye mu mpanuka y’imodoka yagonze moto yari yateze mu ijoro ryo kuwa kabiri ushize.
Ntwali, umunyamakuru wakoraga inkuru n’ibiganiro binenga politike zimwe za leta, mbere yari yaravuze ko hageragegejwe kumwica cyangwa kumugirira nabi, yateze moto.
Ntwali yashyinguwe ku cyumweru gishize mu muhango utaravugiwemo byinshi ku rupfu rwe cyangwa kurushidikanyaho nk’uko byakozwe na komite ya sena ya Amerika na Human Rights Watch.
Uretse amateka y’ubuzima bwe yavugiwe mu rusengero nta byinshi byavuzwe ku mirimo ye cyangwa ku rupfu rwe no mu kumushyingura mu murenge wa Gacurabwenge.
Ku wa 19 Mutarama 2023 ni bwo hamenyekanye amakuru y’urupfu rwa Ntwari John Williams aho umuvandimwe we Masabo Emmanuel yavuze ko yakiriye amakuru y’uko yagonzwe n’imodoka ubwo yari kuri moto.
Ni amakuru yashimangiwe n’Umuvugizi w’Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SSP René Irere, wavuze ko iyo mpanuka yabaye ku wa wa 17 Mutarama 2023 saa munani n’iminota 50 z’ijoro.
SSP Irere yavuze ko imodoka y’ivatiri yagonganye na moto yari itwaye Ntwali ahita yitaba Imana, uwari umutwaye arakomereka.
Ni impanuka yabereye mu Karere ka Kicukiro, mu Kagari ka Kagina, Umudugudu wa Gashiha.
Ntwali John Williams yari umunyamakuru ubirambyemo ndetse yakoze mu bitangazamakuru bitandukanye mu Rwanda.
Kuri ubu yari afite umurongo wa YouTube witwa Pax TV watambutswagaho ibiganiro bitandukanye akaba yaranatunze igitangazamakuru cyakoreraga kuri internet cyitwa Ireme News.
Amateka ya Ntwali John Williams mu ncamake
Yavukiye i Rusatira mu cyahoze ari Butare tariki 07 Kamena (6) 1979
Yari uwa kabiri mu bavandimwe batandatu
Yize amashuri abanza kuri EPA i Kigali ayarangiza mu 1990 – 91
Yize ayisumbuye i Gitwe ayarangiza mu 1998 aho yize ‘normale primaire’
Mu 2005 yarangije muri Adventist University of Central Africa i Mudende muri Kigali
Yari afite umugore n’umwana umwe
BBC
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *