Tanzania: Icyorezo cya Marburg cyishe abantu 8 mu 9 bacyanduye
Yanditswe: Wednesday 15, Jan 2025

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), kuri uyu wa 15 Mutarama 2025 ryatangaje ko icyorezo cya Marburg cyagaragaye mu gihugu cya Tanzania, ku ikubitiro kigahita gihitana abantu umunani mu icyenda bacyanduye.
Ku wa 10 Mutarama 2025, ni bwo OMS yakiriye raporo zituruka muri Tanzania zivuga ko mu Ntara ya Kagera hagaragaye icyorezo cya Marburg aho abantu batandatu bemejwe ko bacyanduye ariko batanu muri bo bagahita bahasiga ubuzima.
Abo bagaragaje ibimenyetso birimo kubabara umutwe, umuriro mwinshi, kubabara umugongo, kuva amaraso, impiswi, ndetse mu bice by’umubiri by’abo bantu hatangiye gupfupfunukamo amaraso.
Ku wa 11 Mutarama 2025, raporo yatanzwe yagaragaje ko abanduye icyorezo cya Marburg bageze ku icyenda kandi umunani muri bo bari bamaze kuhasiga ubuzima, bakaba baragaragaye mu Karere ka Baharamulo na Muleba.
Mu banduye harimo abahuye n’abanduye ndetse na bamwe mu bakozi b’inzego z’ubuzima.
Ku wa 13 Mutarama 2025, OMS yahise imenyesha ibihugu binyamuryango ko icyorezo cya Marburg cyagaragaye mu gihugu cya Tanzania muri Kagera kandi iki kikaba ari ikibazo cyihutirwa ku buzima rusange bikaba bishobora kugira ingaruka ku buzima Mpuzamahanga.
Si ubwa mbere Marburg yagaragara muri Tanzania kuko no mu mwaka wa 2023 abantu batanu mu munani barapfuye barimo n’umukozi wo kwa muganga bishwe nayo ndetse 161 byagararagaye ko bafite aho bahuriye nabanduye muri Kagera.
Iki cyorezo kigeze muri Tanzania nyuma yuko umwaka ushize ku wa 27 Nzeri 2024 cyagaragaye mu Rwanda ariko ku wa 20 Ukuboza uwo mwaka rutangaza ko cyarangiye burundu mu gihugu.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *