skol
fortebet

Tanzania: Inteko yaburiye abagabo bacura amashereka abana babo

Yanditswe: Friday 03, Jun 2022

featured-image

Sponsored Ad

Depite Jacqueline Ngonyani wo mu Nteko Ishinga Amategeko ya Tanzania yasabye abagabo guhagarika konka abagore babo kuko bacura abana amashereka bikaba byabagiraho ingaruka.

Sponsored Ad

Yabivugiye mu Nteko ku wa 30 Gicurasi 2022, ubwo hasuzumwaga ingengo y’imari yagenewe Minisiteri y’Iterambere ry’Umuryango n’Uburinganire muri Tanzania.

Iyi minisiteri yagaragaje ko ikeneye miliyari 43 z’amashilingi ya Tanzania kugira ngo ibashe gushyira mu bikorwa imwe mu mishinga yayo.

Depite Jacqueline Ngonyani yavuze ko iyo ngengo y’imari ari nto cyane, avuga ko yatekererezaga ko yakongerwa ikagera kuri miliyari 800-900 z’amashilingi agenerwa Minisiteri y’Ubuhinzi.

Yavuze ko ari inshingano z’ababyeyi kurera abana, ariko agaragaza impungenge ko uburenganzira bwabo bushobora guhutazwa kuko badashobora kwivugira.

Yagize ati “Nkiri muto, igihugu cyacu kikiri gito, gikennye. Abana bajyaga kwa muganga, bagatahana amata, igikoma n’ibindi.’’

Yakomeje avuga ko ubu byahindutse, ariko asaba ko hakorwa ubuvugizi ku buryo byongera gukorwa.

Depite Jacqueline Ngonyani yavuze ko muri Tanzania hari ibindi ibibazo muri sosiyete aho abagabo benshi basigaye bonka abagore babo.

Ati “Hari abagabo benshi badaha agaciro uburenganzira bw’abana, bakonka amashereka y’ababyeyi. Umwana ni we ukwiye konka.’’

Yavuze ko iki kibazo atari umwihariko w’agace kamwe ahubwo cyagaragaye mu ntara zitandukanye muri Tanzania.

Ati “Ndasaba minisiteri kuzakora ubushakashatsi. Hari abagabo babangamira abana babo, bonka abagore babo bonsa. Aho kugira ngo umwana anywe ya mashereka abone intungamubiri, umugabo arayinywera.’’

Yasobanuye ko mu mpamvu zituma abagabo bashaka kunywa amashereka y’abagore babo ari uko akungahaye cyane ku ntungamubiri.

Ati “Hari umuntu umbwiye ko amashereka y’ababyeyi afite intungamubiri nyinshi kandi hari abagabo babimenye. Amashereka y’ababyeyi afasha mu guca intege isindwe, abanyweye inzoga ayo mashereka arabafasha.’’

Depite Jacqueline Ngonyani yasabye Minisiteri guhagurukira icyo kibazo, igashyira imbaraga ku kwigisha abagabo ko badakwiye gutambamira uburenganzira bw’abana babo, bonka amashereka yabagenewe.

Mu mwaka ushize, mu Karere ka Handeni mu Ntara ya Tanga, abagore basabye Meya Siriel Mchembe kubafasha gukebura abagabo babo, bari babarembeje kuko bacuranwaga amashereka n’abana babo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa