skol
fortebet

Tanzania yateye utwatsi iby’icyorezo cya Marburg ku butaka bwayo

Yanditswe: Friday 17, Jan 2025

featured-image

Sponsored Ad

Nyuma y’aho ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, rivuze ko abantu byibuze umunani mu majyaruguru y’uburengerazuba bw’igihugu, bakekwaho kuba barazize Marburg, Guverinoma ya Tanzaniya yavuze ko nta muntu n’umwe muri iki gihugu wigeze asanganwa iyo virusi.

Sponsored Ad

Nyuma y’aho ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, rivuze ko abantu byibuze umunani mu majyaruguru y’uburengerazuba bw’igihugu, bakekwaho kuba barazize Marburg, Guverinoma ya Tanzaniya yavuze ko nta muntu n’umwe muri iki gihugu wigeze asanganwa iyo virusi.

Ibi byatangajwe na Minisitiri w’Ubuzima wa Tanzaniya, Jenista Mhagama, mu itangazo yashyize ahagaragara kuwa Gatatu, aho yagize ati: “Kugeza tariki 15 y’ukwezi kwa mbere 2025, nta virusi ya Marburg ibipimo bya laboratwari byasanze ku bantu bose bakekwaga.”

Kuri uwo wa Gatatu, OMS yari yavuze ko yabonye amakuru yizewe, ku bantu bakekwaho kuba baranduye virusi ya Marburg mu Ntara ya Kagera ku itariki ya 10 Mutarama 2025.

Abarwayi bagaragazaga ibimenyetso bisanzwe bya Marburg, harimo kubabara umutwe, umuriro mwinshi, kubabara umugongo, impiswi, kuruka amaraso, gucika intege kw’imitsi no kuva amaraso.

Indwara itera umuriro no kuva, yica ku gipimo cyo hejuru ku buryo 88% by’abayirwaye ibahitana, kandi iyo virusi iri mu bwoko bumwe n’iya Ebola, abantu bandura biturutse ku ducurama mu bice bimwe by’Afurika y’iburasirazuba.

Amaze kubona amakuru ku bakekwagwaho virusi ya Marburg, Mhagama yavuze ko minisiteri yahise ifata ingamba zihuse, zirimo kohereza itsinda ry’impuguke muri ako karere, ibikorwa by’iperereza no gufata ibipimo byajyanywe gusuzumwa muri laboratwari.

Tanzaniya yahuye n’icyorezo cya mbere cya Marburg mu mwaka wa 2023, ubwo habarwaga abantu icyenda, barimo batandatu bapfuye mu gace kamwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa