skol
fortebet

Tanzania: Yiyubakiye imva hakiri kare kugira ngo umurambo we utazabera umuzigo umuryango we

Yanditswe: Tuesday 15, Feb 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umugabo wo muri Tanzania yatangaje abantu bo mu gace abamo nyuma yo kwiyubakira imva mu kwitegura urupfu rwe.
Patrick Kimaro w’imyaka 59 avuga ko umuryango we wamaze kwemera gake uyu mwanzuro we ubonwa n’abaturanyi nk’amahano.
Inararibonye zo mu bwoko bwa Kimaro mu ntara ya Kilimanjaro bavuga ko kizira gucukurira imva umuntu atarapfa kandi ko kizira ko imara igihe kirekire ifunguye.
Kimaro, usanzwe ari umupolisi yabwiye BBC Swahili ko yatangiye kwicukurira iyi mva mu kwezi kwa mbere kugira (...)

Sponsored Ad

Umugabo wo muri Tanzania yatangaje abantu bo mu gace abamo nyuma yo kwiyubakira imva mu kwitegura urupfu rwe.

Patrick Kimaro w’imyaka 59 avuga ko umuryango we wamaze kwemera gake uyu mwanzuro we ubonwa n’abaturanyi nk’amahano.

Inararibonye zo mu bwoko bwa Kimaro mu ntara ya Kilimanjaro bavuga ko kizira gucukurira imva umuntu atarapfa kandi ko kizira ko imara igihe kirekire ifunguye.

Kimaro, usanzwe ari umupolisi yabwiye BBC Swahili ko yatangiye kwicukurira iyi mva mu kwezi kwa mbere kugira ngo umuryango we ntuzakoreshe amafaranga menshi yo kumushyingura napfa.

Ati: "Nk’umwana w’imfura mu muryango, nagize ibibazo mu gushyingura ababyeyi banjye ubwo bapfaga mu mezi atandatu bakurikiranye…rero nafashe ingamba ko ntashaka gushyira abana banjye mu ngorane nk’izo nagize".

Kimaro ateganya kuzigama amafaranga make yo kuzagura isanduku ye yo kumuhambamo kandi yizeye ko umuryango we uzashobora kwegeranya imfashanyo y’ibindi nkenerwa napfa.

Ateganya kandi gushaka ikigo cy’ubwishingizi bw’imva ye,kizayitaho mu gihe haba habaye ibiza, nk’imyuzure, bishobora kuyisenya.

Iyi mva ye, harimo n’ibyo kuyisiga, yamutwaye amafaranga yose hamwe angana n’ibihumbi bitatu ($3,000) by’amadolari y’abanyamerika.

Abacunga umutekano w’urugo rwa Kimaro bavuga ko bamwe mu baturanyi be batinya no kumugenderera kuko iyi mva yayubatsemu rugo iwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa