
Umugabo w’imyaka 24 y’amavuko yapfuye yishwe n’icyorezo cya Ebola mu gihugu hagati muri Uganda nkuko byemejwe n’inzego z’ubuzima muri iki gihugu mu gitondo cy’uyu munsi.
Umugabo w’imyaka 24 y’amavuko yapfuye yishwe n’icyorezo cya Ebola mu gihugu hagati muri Uganda nkuko byemejwe n’inzego z’ubuzima muri iki gihugu mu gitondo cy’uyu munsi.
Minisitiri w’ubuzima muri iki gihugu yabwiye abanyamakuru ko uyu wishwe na Ebola yapfuye nyuma y’uko yari amaze iminsi agaragaza ibimenyetso by’iki cyorezo mbere y’uko akorerwa ibizimini.
Yari umuturage wo mu gace kitwa Ngabano, mu karere ka Mubende, aha ni mu birometero 147 ubuye mu murwa mukuru Kampala.
Ubu bwandu bufitanye isano nk’ubwo muri Sudan nkuko byemejwe n’ikigo cy’ubushakashatsi kuri virus cya Uganda ndetse binashimangirwa n’ishami ry’umuryango w’abibubye ryita ku buzima OMS.
Kuri ubu leta ya Uganda yakajije ingambo zo kwirinda iki cyorezo.
Iki gihugu guheruka kwibasirwa bikomeye n’icyorezo cya Ebola mu 2000, aho abantu babarirwa mu magana bishwe n’iki cyorezo harimo n’umuganga witwaga Mattew Lukwiya wari ku isonga mu buvuzi bwa Ebola muri icyo gihe
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *