U Burundi bwamanye cyane umukobwa wambaye Bikini abuhagarariye muri Miss Earth 2022
Yanditswe: Wednesday 16, Nov 2022
Minisiteri y’Umuco mu Burundi ibicishije ku rubuga rwa Twitter yateye utwatsi inyambarire y’umukobwa witwa Lauria Claudine Nzirumbanje waserukiye Uburundi mu irushanwa rya Miss Earth ririmo kubera kuri Philippines
Iyi minisiteri yahakanye ko uyu mukobwa yaserukiye Uburundi ahubwo ngo ibyo ari kora ni ibye ku giti cye kandi bikwiriye gukosorwa.
Iri tangazo rivuga ko bamaganye uyu mukobwa wagaragaye yambaye icyo bise ubusa ndetse ko batazi uyu mukobwa n’iyi myambarire ye itajyanye (…)
Minisiteri y’Umuco mu Burundi ibicishije ku rubuga rwa Twitter yateye utwatsi inyambarire y’umukobwa witwa Lauria Claudine Nzirumbanje waserukiye Uburundi mu irushanwa rya Miss Earth ririmo kubera kuri Philippines
Iyi minisiteri yahakanye ko uyu mukobwa yaserukiye Uburundi ahubwo ngo ibyo ari kora ni ibye ku giti cye kandi bikwiriye gukosorwa.
Iri tangazo rivuga ko bamaganye uyu mukobwa wagaragaye yambaye icyo bise ubusa ndetse ko batazi uyu mukobwa n’iyi myambarire ye itajyanye n’umuco w’Uburundi.
Aba bavuze ko ibyo yakoze yabikoze ku giti cye,ko nta murundi n’umwe ahagarariye.
Amafoto y’uyu mukobwa yaciye ibintu mu Burundi ndetse benshi bamwamaganye cyane ko mu Burundi bikiri umuziro kubona umukobwa wambaye imyenda y’imbere ku karubanda.
Muri iri rushanwa,abakobwa bose bitabiriye basabwe kwambara imyenda ya Bikini bagaca imbere y’akanama nkemurampaka hanyuma n’uyu mukobwa arabikora ariko rubanda rumumereye nabi.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *