skol
fortebet

Ubucuruzi ku Mupaka Uhuza u Rwanda na Uganda bugeze he?

Yanditswe: Wednesday 05, Oct 2022

featured-image

Sponsored Ad

Abacuruzi bakorera ku mupaka wa Gatuna uhuza u Rwanda na Uganda, baravuga ko ubucuruzi bwabo bwongeye gusubira inyuma, nyuma y’ingamba zashyizweho zo kwirinda icyorezo cya Ebola kimaze iminsi kivugwa muri Uganda.

Sponsored Ad

Kuva icyorezo cya Ebola cyatangira kumvikana muri Uganda, Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yahise ikangurira buri wese kwirinda Ebola. Ministeri yasabye abaturage kwita ku isuku, kandi hakirindwa gusura, gusurwa no guhura n’abantu baturutse ahavuzwe icyorezorezo.

Abacuruzi bakorera ku mupaka wa Gatuna uhuza u Rwanda na Uganda, bagaragaje ko iki cyorezo cyatangiye kubagiraho ingaruka, kuko abakiliya bababaye bake kubera igabanuka ry’urujya n’uruza rw’abaturiye umupaka.

Imvugo y’uyu mugore ukora ubucuruzi, ayihuza na mugenzi we nawe ukorera ku mupaka w’u Rwanda na Uganda, Gatuna, nawe wemeza ko urebye ku mupaka usanga urujya n’uruza rwagabanutse.

Kugeza ubu Minisiteri y’Ubuzima yatangiye ubukangurambaga bwo gusobanurira abaturage iby’iyi ndwara. Byumwihariko abatuye ku mipaka ihuza u Rwanda na Uganda, bo bashyiraho akarusho.

Umuyobozi w’akarere ka Gicumbi Bwana Ndayambaje Felix yabwiye Ijwi ry’Amerika, ko bakajije ingamba ndetse asobanura ko kugeza ubu nta ngaruka ziragaragara.

Uyu muyobozi yanongeyeho ko ibyerekeranye n’ibicuruzwa, abatuye mu karere ka Gicumbi bari basanzwe baregerejwe aho bakuru ibicuruzwa mu buryo buboroheye.

Kugeza ubu abacuruzi bavuga ko nubwo begerejwe aho barangurira ibyo bacuruza batiriwe baza I Kigali, ko bagikeneye kwambuka ngo bage mu baturanyi.

Kuva iyi ndwara ya Ebola yatangiye kugaragara tariki 20 z’ukwezi gushize, ubwo Ministeri y’ubuzima ya Uganda yatangazaga ko umuntu wa mbere yishwe na Ebola, Leta ya Uganda itangaza ko abantu 35 aribo bamaze kwandura Ebola mu gihe imaze guhitana abarenga 8 , barimo n’abakora mu nzego z’ubuzima.

VOA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa