skol
Kigali

Ubuhinde: Umugabo yafunzwe azira kwica umugore we amurishije inzoka y’inshira

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 13 October 2021

Umugabo wo mu Buhinde, wahamwe no kwica umugore amurishije inzoka y’inshira (cobra), yahanishijwe igihano kidakunze kubaho cyo gufungwa burundu kabiri.


Sooraj Kumar yatawe muri yombi mu mwaka ushize nyuma yuko umugore we Uthra apfuye yishwe no kurumwa n’inzoka.

Polisi yatangiye gukora iperereza nyuma yuko umuryango we uvuze ko yishwe, uvuga ko Sooraj yari amaze igihe abajujubya kubera inkwano.

Ku wa mbere, urukiko rwasanze ahamwa no kurekurira inzoka y’inshira ku gitanda ubwo Uthra yari asinziriye.

Uwo mugore w’imyaka 25 yasanzwe yapfiriye mu nzu ye mu kwezi kwa gatanu mu mwaka ushize.

Umuryango we wagize amakenga kuko hari hashize ibyumweru Uthra arumwe n’inzoka y’impiri (yo mu bwoko buzwi nka Russell’s viper). Yari arimo koroherwa kuri uko kurumwa n’iyo ya mbere ubwo iyo nshira yamurumaga.

Polisi yavuze ko iperereza ryagaragaje ko Sooraj ari we wari wihishe inyuma y’ayo magerageza yombi. Yanataye muri yombi umugabo wari wamufashije kubona izo nzoka - yaje kuba "umushinja" anafasha polisi mu iperereza.

Nkuko bitangazwa na LiveLaw, urubuga rwandika ku mategeko rwo mu Buhinde, ibirego bya polisi byari ku mapaji 1,000 bisobanura umugambi wacuzwe ukanashyirwa mu bikorwa na Sooraj.

Ubushinjacyaha bwari bwavuze ko ibyabaye ari "imbonekarimwe mu mbonekarimwe", busaba ko uregwa ahanishwa igihano cy’urupfu.

Umucamanza yemeye ko ibyabaye ari imbonekarimwe, akatira Sooraj gufungwa burundu kabiri, anamutegeka kuriha amande angana n’ama-rupee 500,000 (agera kuri miliyoni 6 mu mafaranga y’u Rwanda).

BBC

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Abantu 5 bo mu muryango umwe bahitanwe icyarimwe n’impanuka y’imodoka

Kuwa Gatanu w’icyumweru gishize,nibwo hashyinguwe abantu 5 bo mu muryango...
11 January 2022 0

USA: Yabaye umuntu wa mbere utewemo umutima w’ingurube yakujijwe mu...

Bwa mbere mu mateka, muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, umurwayi witwa...
11 January 2022 0

Umufasha wa Perezida w’U Burundi yagaragaye ari kokereza ibigori umushyitsi...

Madamu wa Perezida w’u Burundi,Angeline Ndayishimiye yashyize hanze amafoto...
10 January 2022 0

Umugore yataye uruhinja yari amaze kubyara mu bwiherero bw’indege ya Air...

Abakozi bo ku kibuga cy’indege cya Maurice batoye uruhinja rukivuka rwasizwe...
4 January 2022 0

Urwego rwa UN rwategetse Niger guhagarika kwirukana abanyarwanda yari...

Urwego rwashinzwe kurangiza imanza zasigajwe n’inkiko mpuzamahanga...
2 January 2022 0

Autriche:Abashaka kwiyahura bagiye kujya babifashwamo

Itegeko ryemerera ushaka kwiyahura abifashijwemwo ryatangye kujya mu ngiro...
2 January 2022 0