skol
fortebet

Uburayi: Abangirijwe n’imyuzure bagowe no gukura mu nzira ibyangiritse

Yanditswe: Sunday 18, Jul 2021

featured-image

Sponsored Ad

Abatuye mu turere two mu Budage no mu Bubiligi twibasiwe bikomeye n’imyuzure batangiye akazi gakomeye ko gukura mu nzira ibyangiritse byirunze mu turere twabo, mu gihe amazi y’imyuzure yatangiye kugabanuka.

Sponsored Ad

Ikigero cy’ibyangiritse kirimo kugenda kigaragara, mu gihe amatsinda y’abakora ubutabazi akomeje gushakisha abapfuye.

Abantu batari munsi ya 180 barapfuye, naho benshi baracyaburiwe irengero, bishobora gutuma umubare w’abapfuye wiyongera kurushaho.

Ku wa gatandatu imyuzure yakomeje guteza ibibazo mu bice bimwe by’Uburayi.

Amatsinda y’ubutabazi bwihuse yatabaye abantu mu karere ka Salzburg muri Autriche (Austria), aho amazi y’imyuzure yarengeye imihanda yo mu mujyi umwe.

Hagati aho, mu Budage ubu hari impungenge ku gace ko mu majyepfo ka Upper Bavaria, aho imvura nyinshi yateje imyuzure ikomeye mu mihanda no ku bice byo hasi by’inzu.

Mu burengerazuba bw’Ubudage, abategetsi bavuze ko ikidendezi (dam) cy’amazi cya Steinbachtal kigiteje ibyago byuko gishobora gusendera kikamena amazi, nyuma yuko abatuye aho bahungishijwe bakurwa mu ngo zabo

Abategetsi b’i Burayi begetse iyi myuzure ku mihindagurikire y’ikirere, iyi myuzure ikaba yaranageze mu Busuwisi, muri Luxembourg no mu Buholandi.

Inzobere zivuga ko kwiyongera kw’ubushyuhe bw’isi gutuma kugwa kw’imvura nyinshi birushaho gushoboka. Isi imaze kwiyongeraho ubushyuhe bugera kuri dogere hafi 1.2C kuva igihe cy’umwaduko w’inganda cyatangira.

Kugeza ubu abantu batari munsi ya 156 ni bo bazwi ko bapfiriye mu myuzure mu Budage, barimo n’abazimya umuriro bane.

Bamwe mu baturage bo mu mujyi wa Bad Neuenahr mu Budage, bashishikariye gutangira igikorwa cyo gukura mu nzira ibyangiritse, bakura icyondo mu mihanda no gukuraho ibintu byirunze mu mihanda.

Ariko ni akazi kagoye, mu gihe byinshi mu bikorwa by’ubucuruzi muri uwo mujyi byatwawe n’imyuzure, amashanyarazi (cyangwa umuyagankuba mu Kirundi) na ’gas’ (gaz) bikaba bigihagaritswe ndetse n’imirongo ya telefone yasenyutse.

Michael Lang, ufite iduka ricuruza umuvinyo (divayi), yabwiye ibiro ntaramakuru Reuters ati: "Buri kintu cyose cyarasenyutse, ntabwo umuntu akimenya ahantu".

Mu Bubiligi, abasirikare boherejwe muri enye mu ntara 10 zigize iki gihugu, ngo bafashe mu bikorwa by’ubutabazi no guhungisha abaturage. Minisitiri w’intebe Alexander De Croo yatangaje ko ku itariki ya 20 y’uku kwezi kwa karindwi ari umunsi w’icyunamo mu gihugu.

Yavuze ko iyi myuzure - yahitanye abantu batari munsi ya 27 mu Bubiligi - ishobora kuba ari yo "mibi cyane igihugu cyacu gihuye na yo".

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa