skol
fortebet

Uganda: Ubushita Bw’Inkende Buraca Ibintu

Yanditswe: Tuesday 22, Oct 2024

featured-image

Sponsored Ad

Mu gihe u Rwanda rumaze igihe ruhugiye mu kurwanya Marburg kubera ubukana bwayo, ku rundi ruhande indi ndwara ya Monkey Pox isa n’itibukwa na benshi. Icyakora irahari ndetse no muri Uganda iriyo kandi nyinshi.

Sponsored Ad

Ibyayo mu Rwanda byo tuzabigarukaho ukwabyo ariko reka tubanze turebe uko imereye abaturanyi bo muri Uganda aho imaze kugera ku bantu 104.

Igiteye impungenge muri Uganda ni uko abenshi mu bandura muri iki gihe biganje mu Murwa mukuru Kampala.

Ahandi hibasiwe cyane ni ahitwa Nakasongola, Wakiso ndetse no muri gereza hariyo abantu babiri baraye banduye.

Abantu 314 bari gusuzumirwa hafi ngo harebwe niba batarigeze bahura n’abanduye.

Intara 15 za Uganda zamaze kugerwamo n’iki cyorezo kigaragazwa ahanini no gushesha ibiheri ku mubiri, haba mu biganza, mu birenge, mu mayasha no kugira inturugunyu ari nako umuntu ahinda umuriro mwinshi.

The East African yanditse ko ubuyobozi bwa Uganda buri gukorana n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, WHO/OMS, mu guhangana n’iyi ndwara.

Uganda iragerageza guhagarika ikwirakwira ry’iyi ndwara kugira ngo idakomeza kwaduka muri benshi, ikazatuma igihugu gishyirwa mu kato.

Ni akazi gakomeye kuko muri Uganda abantu badakunze kwita cyane ku ngamba z’isuku kubera ko abenshi baba bahugiye mu bushabitsi bw’amoko yose butita cyane ku isuku n’isukura.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa