skol
Kigali
Fortebet

Uganda: Umugabo akurikiranyweho kwica umugore we amuziza kwitaba telefone

Amakuru   Yanditswe na: Iyamuremye Janvier 30 August 2017

Umugabo wo mu gihugu cya Uganda utatangajwe amazina afunzwe na Polisi y’iki gihugu nyuma yo kwiyicira umugore we amuziza ko yitabye telefone mu masaha y’ijoro.

Uyu mugabo w’imyaka 38 y’amavuko wari utuye mu gace kitwa Bardege mu Karere ka Gulu yishe umugore we mu ijoro ryo ku wa Kane w’icyumweru gishize (tariki 24 Kanama) ahita atoroka.

Ikinyamakuru Dailymonitor cyanditse ko uyu mugabo yari asanzwe akora akazi ko gutwara abagenzi kuri moto, mu mujyi wa Gulu.

Itsinda ryashyizweho mu gukurikirana iki kibazo babwiye iki kinyamakuru ko aba bombi batangiye gushwana mu ma saha ya saa yine z’ijoro ubwo Nyakwigendera (umugore) yari amaze kwitaba telefone y’umuntu utaramenyekanye.

Ngo uyu mugore yavuye kuri telefone abazwa n’umugabo we uwo bavuganaga, atarasubiza yahise amushinja ko asigaye aryamana n’abandi bagabo cyangwa se ko afitanye urukundo rwihariye n’uwo bavuganaga.

Umuvugizi wa Polisi muri aka Karere Jimmy Patrick Okema, yatangaje ko aba bombi batangiye gushwana no gutongana ari nabwo batangiye kurwana kugeza ubwo uyu mugabo yafataga isuka akayikubita umugore we mu mutwe bimuviramo urupfu.

Ku wa 24 Kanama, uyu mugabo yahise atoroka aza gufatwa ku wa 27 kanama na Polisi ubwo yari mu kabari kari mu birometero 10 uvuye aho icyaha cyakorewe.

Author : Iyamuremye Janvier

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Puderi ya Johnson baby yarimaze imyaka 130 icuruzwa igiye kuvanwa ku...

Ubwo ko bw’iyi Puderi bwamenyekanye cyane mu myaka myishi ishize kandi...
13 August 2022 0

Ingona yaciye umutwe umwana w’umuhungu wari ugiye kuroba

Umwana muto yaciwe umutwe n’ingona ubwo yari kumwe n’incuti ze bari bajyanye...
9 August 2022 0

USA yatangaje ibihara by’inguge nk’ ikibazo gikeneye gukemurwa...

Leta zunze ubumwe z’ Amerika yatangaje ko indwara y’ibihara by’inguge ari...
5 August 2022 0

DR Congo: UNHCR ’ntigishoboye’ kwita ku bibazo by’impunzi

Ishami rya ONU ryita ku mpunzi UNHCR muri DR Congo ryatangaje ko kubera...
3 August 2022 1

Isaha ya Hitler yagurishijwe miliyoni $1.1 muri cyamunara yakuruye...

Isaha bivugwa ko yari iy’umukuru w’aba Nazi Adolf Hitler yagurishijwe muri...
30 July 2022 0

Gen.Muhoozi yabwiye amagambo akora ku mutima umuhungu wa Perezida Kagame...

Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku Butaka za Uganda, Lt Gen Muhoozi...
29 July 2022 0