skol
fortebet

Uganda: Umusirikare yarashe mugenzi we aramwica bapfuye umukobwa ukora mu rugo rw’uwo barindaga

Yanditswe: Friday 03, Jun 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umusirikare wo muri Batayo ya 29 yo mu gisirikare cya Uganda yaburiwe irengero nyuma yo kurasa mugenzi we akamwica bapfuye umugore.
Ukekwaho icyaha ni Private James Omeri Kamarendi wo muri Batayo 29 y’ingabo z’igihugu cya Uganda-UPDF.
Arashakishwa uruhindu kubera kurasa akica mugenzi we Private Laurence Bwire nawe babanaga muri batayo imwe ahagana saa munani z’ijoro ryo kuwa Gatatu w’iki cyumweru.
Umuvugizi wa Polisi mu karere ka Rwizi, Samson Kasasira, avuga ko abo basirikare bombi (...)

Sponsored Ad

Umusirikare wo muri Batayo ya 29 yo mu gisirikare cya Uganda yaburiwe irengero nyuma yo kurasa mugenzi we akamwica bapfuye umugore.

Ukekwaho icyaha ni Private James Omeri Kamarendi wo muri Batayo 29 y’ingabo z’igihugu cya Uganda-UPDF.

Arashakishwa uruhindu kubera kurasa akica mugenzi we Private Laurence Bwire nawe babanaga muri batayo imwe ahagana saa munani z’ijoro ryo kuwa Gatatu w’iki cyumweru.

Umuvugizi wa Polisi mu karere ka Rwizi, Samson Kasasira, avuga ko abo basirikare bombi barindaga umuyobozi witwa Generous Tumuhimbise, wo mu karere ka Bireere mu ntara ya Isingiro.

Nk’uko iperereza ryibanze rya Kasasira ribitangaza,abo basirikare bombi bapfa umukobwa ukora mu rugo r wa shebuja barindaga Tumuhimbise, ibyo bikaba byaratumye habaho intambara yavuyemo gukoresha isasu.

Tumuhimbise, avuga ko atari azi umubano uri hagati y’umukozi we wo mu rugo n’abashinzwe umutekano.

Yahawe aba abarinzi umwaka ushize nyuma yo kubwira Perezida museveni ko ubuzima bwe buri mu kaga kubera ko afitanye ibibazo n’ishyaka rya NRM.

Umurambo wa nyakwigendera uri mu bitaro by’akarere ka Mbarara mu gihe hagitegerejwe ko usuzumwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa