skol
fortebet

UK:Hagiye guhindurwa icyemezo cy’urukiko kibuza Ubwongereza kohereza abimukira mu Rwanda

Yanditswe: Wednesday 22, Jun 2022

featured-image

Sponsored Ad

Icyemezo cy’urukiko rw’Uburayi rw’uburenganzira bwa muntu cyabujije kohereza mu Rwanda abasaba ubuhungiro bavanwe mu Bwongereza gishobora guhindurwa, bijyanye na gahunda nshya y’abaminisitiri.

Sponsored Ad

Iyi gahunda, irimo kugezwa mu nteko ishingamategeko y’Ubwongereza, yakwemerera abaminisitiri kwirengagiza ibyemezo by’urukiko byabaye bibujije kohereza mu Rwanda abasaba ubuhungiro.

Ikubiye mu mpinduka ku itegeko ry’uburenganzira bwa muntu, zishyiraho ibyo abaminisitiri bavuga ko bizaba ibizamini (amagerageza) akomeye kurushaho yo mu rwego rw’amategeko.

Abanenga iyi gahunda bavuga ko ibi biteganywa biteye urujijo kandi byatuma habaho ibyiciro bibiri by’uburenganzira biha abaminisitiri ububasha bwinshi kurushaho.

Ariko Minisitiri w’intebe wungirije w’Ubwongereza Dominic Raab yavuze ko uyu mushinga we w’itegeko uteganywa ku burenganzira, ucyemura ibibazo byo mu itegeko ku burenganzira bwa muntu utaryirengagije ryose uko ryakabaye.

Atangaza ku mugaragaro iyo gahunda, Raab yemeje ko leta y’Ubwongereza itazava mu masezerano y’Uburayi ku burenganzira bwa muntu.

Ayo masezerano akubiyemo ingingo z’amategeko zituma abaturage basanzwe bashobora gutambamira icyo babona nko kubarenganya bakorerwa na leta.

Ingingo ikomeye cyane muri uyu mushinga w’itegeko ni iyo kwirengagiza ibyemezo by’uruiko rw’Uburayi rw’uburenganzira bwa muntu biba bibujije gushyira mu bikorwa gahunda runaka.

Ikurikiye ubushyamirane bwabayeho mu cyumweru gishize ku kuba minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu itarashoboye kohereza mu Rwanda icyiciro cya mbere cy’abasaba ubuhungiro.

Uwo mushinga w’itegeko urimo n’ingamba zatanzweho ibitekerezo mu mwaka ushize.

Urukiko rw’Uburayi rw’uburenganzira bwa muntu - rufite icyicaro i Strasbourg mu Bufaransa - ntaho ruhuriye n’umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU/UE).

Muri uku kwezi, rwafashe icyemezo cyo kubuza Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu w’Ubwongereza gushyira mu ndege abasaba ubuhungiro ngo ibajyane mu Rwanda, nubwo mbere yaho hari habayeho ibyemezo by’inkiko mu Bwongereza byuko urwo rukiko rutabigiramo uruhare.

Icyo cyemezo cyatumye habaho ubundi bujurire ndetse nyuma havamo ko urugendo rw’indege yari kujyana mu Rwanda abasaba ubuhungiro ruburizwamo.

Bijyanye n’umushinga w’itegeko wa leta y’Ubwongerezwa - uzwi nka Bill of Rights - abaminisitiri bazashobora kwirengagiza ibyemezo nk’ibyo by’inkiko, ibizwi nk’ibyemezo by’itegeo rya 39, kuko bo urebye mu mikorere yabo batari mu rwego rw’amategeko mpuzamahanga.

Raab, ushinzwe impinduka ku mategeko yo mu itegekonshinga, yagize ati: "Umushinga w’itegeko ku burenganzira uzongerera imbaraga umugenzo wacu w’Ubwongereza w’ubwisanzure, ari na ko ushyira mu rwego [rwacu] ikigero cyiza cyo gushyira mu gaciro.

"Tuzasobanura neza cyane mu mategeko y’imbere mu gihugu ko ibyemezo by’inzibacyuho by’itegeko rya 39 bitareba inkiko z’Ubwongereza cyangwa rwose inzego za leta cyangwa abategetsi".

Ibyo biteganywa na leta y’Ubwongereza - byatangajwe mu kwezi kwa cumi na kabiri mu 2021 - bisanzwe byaranenzwe n’abanyamategeko bavuga ko biteje urujijo.

Kandi bivugwa ko bidacyenewe, kuko inkiko z’Ubwongereza zisanzwe zishobora kuba zakwirengagiza ibyemezo by’urukiko rw’Uburayi rw’uburenganzira bwa muntu rw’i Strasbourg.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa