Ukraine: Ubuzima bw’abantu babarirwa muri za miliyoni buri mu kaga
Yanditswe: Tuesday 22, Nov 2022

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (OMS/WHO) ryavuze ko ubuzima bw’abantu babarirwa muri za miliyoni buri ku nkeke muri Ukraine mu gihe cy’ubukonje bwinshi, gitangira mu kwezi kwa cumi na kabiri kikageza mu kwa kabiri.
Kimwe cya kabiri (1/2) cy’ibikorwa-remezo by’ingufu z’amashanyarazi za Ukraine byarangiritse cyangwa birasenywa, kandi abantu miliyoni 10 kuri ubu nta muriro w’amashanyarazi bafite, nkuko byavuzwe na Dr Hans Henri Paul Kluge, ukuriye akarere k’Uburayi muri OMS. (...)
Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (OMS/WHO) ryavuze ko ubuzima bw’abantu babarirwa muri za miliyoni buri ku nkeke muri Ukraine mu gihe cy’ubukonje bwinshi, gitangira mu kwezi kwa cumi na kabiri kikageza mu kwa kabiri.
Kimwe cya kabiri (1/2) cy’ibikorwa-remezo by’ingufu z’amashanyarazi za Ukraine byarangiritse cyangwa birasenywa, kandi abantu miliyoni 10 kuri ubu nta muriro w’amashanyarazi bafite, nkuko byavuzwe na Dr Hans Henri Paul Kluge, ukuriye akarere k’Uburayi muri OMS.
Ibipimo by’ubushyuhe byitezweho kugabanuka cyane bikagera kuri dogere Celsius 20 munsi ya zeru (-20C) mu duce tumwe.
OMS yabaruye ibitero 703 ku bikorwa-remezo by’ubuvuzi muri Ukraine kuva igitero cy’Uburusiya kuri iki gihugu cyatangira ku itariki ya 24 y’ukwezi kwa kabiri uyu mwaka.
Mu cyumweru gishize, Uburusiya bwarashe ku bindi bikorwa-remezo by’amashanyarazi no ku nyubako za gisivile, muri kimwe mu bitero bikomeye cyane by’ibisasu bugabiye mu kirere muri iyi ntambara.
Uyu ni wo muvuno (amayeri) w’urugamba Uburusiya bumaze igihe cya vuba aha gishize bukoresha, nyuma yo guhura n’ibibazo ku rugamba.
Kandi ingaruka z’uwo muvuno zitangiye kugera ku bantu mu buryo bukaze kurushaho, muri iki gihe ubukonje bwinshi buri hafi gutangira.
Mu kiganiro n’abanyamakuru mu murwa mukuru Kyiv wa Ukraine, Dr Kluge yagize ati: "Mbivuze mu buryo bworoshye, iki gihe cy’ubukonje bwinshi kizaba ari icyo kurwana no kuramuka [gukomeza kubaho]".
Yongeyeho ko urwego rw’ubuvuzi rwa Ukraine "rwugarijwe n’iminsi yarwo y’umwijima mwinshi cyane [mibi cyane] ibayeho kugeza ubu muri iyi ntambara", kandi umuti mwiza ni uko intambara yarangira.
Yavuze ko kubera ibitero, ibitaro n’amavuriro byose hamwe bibarirwa mu magana "ntibigikora mu buryo bwuzuye, nta bitoro, amazi n’amashanyarazi bifite byo gutuma bikora ibicyenewe by’ibanze".
Yavuze ko ibyumba byo kubyariramo kwa muganga bicyeneye ahashyirwa abana bavutse mbere y’igihe gisanzwe (ahazwi nka ’incubators’), ububiko bw’amaraso aterwa abarwayi bucyeneye ibyuma bikonjesha (frigo) kandi ibitanda by’indembe bicyeneye ibyuma bitanga ubuhehere (ventilators), yongeraho ko "byose bicyenera ingufu z’amashanyarazi".
OMS ivuga ko abantu bagera kuri miliyoni eshatu bashobora guhunga bagata ingo zabo bashakisha ahantu hari ubushyuhe n’umutekano.
Dr Kluge yavuze ko "ahangayikishijwe cyane" n’abarwayi 17,000 babana na virusi ya VIH/HIV (itera SIDA) b’i Donetsk "vuba aha bashobora gushiranwa n’imiti y’ingenzi cyane igabanya ubukana ifasha mu gutuma bakomeza kubaho".
Igice kinini cya Donetsk kigenzurwa n’abasirikare b’Uburusiya. Dr Kluge yasabye ko "byihutirwa hashyirwaho umuhora wo gutuma imfashanyo yo mu rwego rw’ubuvuzi igera mu turere twose duherutse kwisubizwa [na Ukraine] n’utwigaruriwe [n’Uburusiya]".
Hari n’impungenge zitewe no kuba ubwandu bwa Covid burimo kwiyongera.
Dr Kluge yagize ati: "Mu gihe hari ibigero [ikigero] biri hasi byo gukingirwa kw’ibanze – tutavuze iby’inkingo zo gushimangira – Abanya-Ukraine babarirwa muri za miliyoni bafite ubwirinzi bw’umubiri burimo kugabanuka cyangwa nta bwirinzi bw’umubiri bafite kuri Covid".
Uku kuburira kubaye mu gihe urubura rwaguye mu bice bitandukanye bya Ukraine ndetse ibipimo by’ubushyuhe byagabanutse bigera munsi ya dogere Celsius zeru (-0C).
I Kyiv, urubura rwatwikiriye inzira z’abanyamaguru, ibibuga byo gukiniramo ndetse n’intebe zirambuye zo mu byanya byo kuruhukiramo. Abantu bacyeya ni bo bari mu mihanda.
BBC
Ibitekerezo
arko iki ni ikibzao isi yose ikwiye guhagurukira kuko birababaje, ibintu putin yakoze muri ukraine ntabwo byumvikana, kurata ngo njye ndakomeye sinshaka ko ukora iki cg ujya aha kumpamvu zanjye !!! mbona isi ikwiye kumva kimwe amajye putin yateje ikiremwa muntu muri ukraine agahagurukirwa isi yose ikamurwanya kuko birababaje. namwe nimurebe ibimaze kwangizwa byose murebe abaturage b’inzirakarengane bamaze kuhashirira ku gihugu gifite uburenganzira nk’ubwibindi bihugu.