skol
Kigali

Umubikira wo muri Colombia washimutiwe muri Mali mu 2017 yarekuwe

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 10 October 2021

Umubikira wo muri Colombia mu myaka ine ishize washimutiwe muri Mali n’intagondwa ziyitirira idini ya Islam yarekuwe.

Gloria Cecilia Narváez yashimuswe mu 2017 ubwo yakoreraga iyogezabutumwa ahitwa Koutiala, hari ku ntera ya kilometero hafi 400 mu burasirazuba bw’umurwa mukuru Bamako.

Amafoto yatangajwe ku wa gatandatu n’ibiro bya Perezida wa Mali agaragaza uwo mubikira wo mu muryango w’aba Fransisikani (Soeurs franciscaines) ahura na Perezida w’inzibacyuho (imfatakibanza mu Kirundi) Col Assimi Goïta, yambaye ikanzu y’umuhondo anifurebye igitambaro cy’umuhondo mu mutwe.

Ntibizwi niba hari ingwate yarishywe kugira ngo abone kurekurwa.

Itangazo ryasohowe n’ibiro bya Perezida wa Mali rivuga ko irekurwa rye ribaye nyuma y’imyaka irenga ine n’igice y’"umuhate uhuriweho n’inzego nyinshi z’ubutasi".

Iryo tangazo ryanashimye "umurava n’ubutwari" byaranze umubikira Gloria.

Jean Zerbo, Musenyeri mukuru (Arkepisikopi) wa Bamako, na we yemeje ko uwo mubikira yarekuwe, abwira abanyamakuru ko "ameze neza".

Yagize ati: "Twasengeye cyane irekurwa rye. Ndashimira abategetsi ba Mali n’abandi bantu beza batumye iri rekurwa rishoboka".

Arkepisikopi Zerbo yabwiye ibiro ntaramakuru AFP ko uyu mubikira ubu agiye gufata urugendo yerekeze i Roma mu Butaliyani.

Nta makuru yo mu buryo buhoraho yari yaragiye atangwa ku mutekano wa Gloria muri iyo myaka yari ishize ashimuswe. Mu ntangiriro y’uyu mwaka, Abanyaburayi babiri bashoboye gutoroka ababashimuse bavuze ko ameze neza.

Mu kwezi kwa gatatu, musaza we yakiriye ibaruwa yoherejwe na we yemezaga ko akiri muzima. Uwo musaza we yabwiye AFP muri uyu mwaka ko iyo baruwa yari yanditse mu nyuguti nkuru "kuko buri gihe yakoreshaga inyuguti nkuru", kandi yari irimo amazina y’ababyeyi babo, isoza iriho umukono we.

Mali imaze igihe igorwa no gucyemura ikibazo gikomeje kwiyongera cy’intagondwa ziyitirira idini ya Islam, cyatangiriye mu majyaruguru y’igihugu mu mwaka wa 2012.

By’umwihariko, ubushimusi bumaze kuba ikintu gikunze kubaho muri iki gihugu cyahoze gikolonizwa n’Ubufaransa, mu gihe ibibazo by’umutekano byarushijeho gukomera.

Nkuko bitangazwa n’umuryango utegamiye kuri leta ’Armed Conflict Location and Event Data Project’, kuva mu mwaka wa 2017 abantu barenga 935 bamaze gushimutwa muri icyo gihugu.

Ariko, Col Goïta, mu mwaka ushize wayoboye agatsiko ka gisirikare kahiritse ubutegetsi bwa gisivile - mu kwezi kwa gatanu kakongera guhirika n’ubundi kari kashyizeho, yashatse guhumuriza Abanya-Mali n’amahanga ko hari ibiri gukorwa kugira ngo abagishimuswe bose na bo barekurwe.

Kuva mu mwaka wa 2014, ingabo z’Ubufaransa ziyoboye ibikorwa byo kurwanya imitwe ikorera muri ako karere y’intagondwa ziyitirira Islam, ariko Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron mu kwezi kwa gatandatu yatangaje ko ibyo bikorwa bizagabanywa mu mwaka utaha.

Amakuru avuga ko ibi byatumye leta ya Mali yiyambaza itsinda rizwi nka Wagner Group ry’abacanshuro b’Abarusiya, ngo riyifashe. Iryo tsinda, rikora mu buryo bw’ibanga, rimaze igihe rikorera muri Afurika mu bice bimwe birimo imirwano, harimo no kurwana ku ruhande rwa Jenerali w’inyeshyamba Khalifa Haftar, muri Libya.

BBC

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Abantu 5 bo mu muryango umwe bahitanwe icyarimwe n’impanuka y’imodoka

Kuwa Gatanu w’icyumweru gishize,nibwo hashyinguwe abantu 5 bo mu muryango...
11 January 2022 0

USA: Yabaye umuntu wa mbere utewemo umutima w’ingurube yakujijwe mu...

Bwa mbere mu mateka, muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, umurwayi witwa...
11 January 2022 0

Umufasha wa Perezida w’U Burundi yagaragaye ari kokereza ibigori umushyitsi...

Madamu wa Perezida w’u Burundi,Angeline Ndayishimiye yashyize hanze amafoto...
10 January 2022 0

Umugore yataye uruhinja yari amaze kubyara mu bwiherero bw’indege ya Air...

Abakozi bo ku kibuga cy’indege cya Maurice batoye uruhinja rukivuka rwasizwe...
4 January 2022 0

Urwego rwa UN rwategetse Niger guhagarika kwirukana abanyarwanda yari...

Urwego rwashinzwe kurangiza imanza zasigajwe n’inkiko mpuzamahanga...
2 January 2022 0

Autriche:Abashaka kwiyahura bagiye kujya babifashwamo

Itegeko ryemerera ushaka kwiyahura abifashijwemwo ryatangye kujya mu ngiro...
2 January 2022 0