skol
Kigali

Umubyeyi wa Perezida w’Inteko ishinga amategeko ya Uganda uherutse gupfa yavuze icyamuhitanye

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 21 March 2022

Nathan Okori ubyara Jacob Ulanyah uwari perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda uherutse kugwa muri Amerika,yemeje ko umuhungu we atishwe n’uburwayi busanzwe ahubwo yarozwe.


Uyu mugabo yasabye ko urupfu rw’umuhungu we rutakoreshwa mu nyungu za politiki,mu ijambo yagejeje ku bari baje kunamira umuhungu we mu rugo rwe mu karere ka Omoro.

Yagize ati: "Nzi ko mwese muje hano mu cyunamo. Urupfu rwe (Oulanyah) ntabwo ari inkuru yoroshye kwakira kuko nzi ko atapfuye azize ibintu bisanzwe, yararozwe. "

Yakomeje ati "Sinshaka ko hagira umuntu uzana politiki yabo hano.Nzi neza ko yarozwe, kandi ibyo undi muntu azavuga ejo bitagomba kugoreka amakuru dufite ubu."

Ntiyavuze uwashobora kuba yarateguye urupfu rw’umuhungu we cyangwa impamvu.

I Kampala, minisitiri w’itangazamakuru akaba n’umuvugizi wa guverinoma, Dr Chris Baryomunsi, mu gusubiza ibibazo by’abanyamakuru, yagize ati: “Mwirengagize ayo makuru [ibirego by’uburozi]. Raporo ya nyuma y’urupfu izashyirwa ahagaragara kandi guverinoma izatanga ibisobanuro. ”

Ku munsi w’ejo, Perezida Museveni yemeje ko Oulanyah,Perezida w’Inteko ishinga amategeko ya Uganda wari umaze manda ebyiri, yapfiriye i Seattle Washington muri Amerika, ariko ntiyagaragaza igihe yapfiriye cyangwa icyamuteye gupfa, ibi bintu bibiri byibajijwe na benshi ndetse nibyo byibanzweho mu mpaka zo mu icyumweru gishize.

Ubutegetsi bwasabye gutegereza bizamini bya muganga bikazaba gihamya cy’ikishe uyu mugabo wari ukomeye ku mwanya wa gatatu mu gihugu.

Uyu mugabo w’imyaka 56,yabaye Perezida w’Inteko ishinga amategeko ya 11 ya Uganda ku wa 24 Gicurasi 2021, atsinze Rebecca Alitwala Kadaga wari usanzwe muri uwo mwanya.

Yabaye Visi Perezida w’Inteko ishinga amategeko ya Uganda kuva mu 2011 kugeza muri Gicurasi 2021.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Uko Lt Colonel Phénéas Munyarugarama washinjwaga Jenoside yapfiriye mu...

Urwego rwa ONU rurangiza imirimo yasizwe n’urukiko mpuzamahanga...
19 May 2022 0

Munyarugarama Phénéas wari ugishakishwa kubera ibyaha bya Jenoside yapfuye...

Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko...
18 May 2022 0

Wa Mukobwa w’umunya Uganda byavuzwe ko yiyahuye asimbutse ku igorofa i Dubai...

Musaza wa wa mukobwa w’Umunya Uganda uzwi ku izina rya Monica Karungi...
15 May 2022 0

Koreya ya Ruguru: Perezida Kim Jong-un yatangaje akaga ku gihugu kubera...

Ibinyamakuru byo muri Korea ya Ruguru bitangaza ko Perezida wabo Kim...
14 May 2022 0

Perezida wa UAE yahitanwe n’uburwayi asiga umutungo w’asaga miliyari 120...

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Sheikh Khalifa bin Zayed al Nahyan,...
13 May 2022 0

Espanye: Abagore bababara bari mu mihango bazajya bahabwa ikiruhuko mu...

Bamwe mu bagore bakunze kubabaza bikomeye n’imihango mu gihe bayigiyemo, aho...
13 May 2022 0