skol
fortebet

Umugore wa Perezida Magufuli ntameze neza kubera urupfu rwe

Yanditswe: Monday 19, Apr 2021

Sponsored Ad

Umufasha w’uwari Perezida wa Tanzania,John Pombe Magufuli,witwa Janet Magufuli ararwaye nyuma yo kunanirwa kwakira urupfu rwe bikamuviramo uburwayi.

Sponsored Ad

Mu kwezi gushize nibwo hamenyekanye urupfu rwa Perezida Magufuli wari Perezida wa Tanzania,ariko umufasha we yagowe no kwakira urupfu rwe ndetse ngo byamuviriyemo uburwayi.

Ikinyamakuru The Citizen Tanzania,cyavuze ko ubwo umuhungu wa Magufuli witwa Joseph yari yitabiriye umuhango warimo Perezida Samia Suluhu n’abagize Guverinoma, yavuze ko nyina arwaye uburwayi yatewe n’urupfu rwa Perezida Magufuli.

Ati “Ari kwitabwaho n’abaganga. Yansabye ko nshimira abanya Tanzania ku bwo kudufata mu mugongo no kubana natwe nyuma y’urupfu rwa Dr Magufuli kugeza ashyinguwe mu kwezi gushize.”

Uyu muhungu yashimiye kandi perezida Samia na Guverinoma ya Tanzania,abashinzwe umutekano n’abandi bose kubera ibyo bakoreye umuryango we mu gushyingura nyakubahwa Magufuli.

Iyi ni inshuro ya mbere umuhungu wa Magufuli avuze mu ruhame nyuma y’urupfu rwa se ariko ntiyanakundaga kuvugira mu ruhame ubwo se yari ku butegetsi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa