skol
fortebet

Malawi: Umugore yatawe muri yombi azira gutukira Perezida kuri WhatsApp

Yanditswe: Tuesday 03, May 2022

featured-image

Sponsored Ad

Polisi yo muri Malawi yataye muri yombi umuganga wo mu bitaro by’akarere ka Ntcheu akekwaho gutuka Perezida Lazarus Chakwera.
Umuvugizi wungirije wa Polisi y’igihugu, Harry Namwaza, yatangaje ko Madamu Chidawawa Mainje w’imyaka 39, yatawe muri yombi ku wa gatandatu nyuma yo gukekwaho gutuka Perezida kuri WhatsApp.
Uyu muforomokazi ngo yatutse perezida nyuma y’impaka zavutse ku rubuga rwa WhatsApp ku bijyanye n’ubukungu bwa Malawi.
Bavuga ko yanenze Umukuru w’igihugu, hanyuma umwe mu bagize (...)

Sponsored Ad

Polisi yo muri Malawi yataye muri yombi umuganga wo mu bitaro by’akarere ka Ntcheu akekwaho gutuka Perezida Lazarus Chakwera.

Umuvugizi wungirije wa Polisi y’igihugu, Harry Namwaza, yatangaje ko Madamu Chidawawa Mainje w’imyaka 39, yatawe muri yombi ku wa gatandatu nyuma yo gukekwaho gutuka Perezida kuri WhatsApp.

Uyu muforomokazi ngo yatutse perezida nyuma y’impaka zavutse ku rubuga rwa WhatsApp ku bijyanye n’ubukungu bwa Malawi.

Bavuga ko yanenze Umukuru w’igihugu, hanyuma umwe mu bagize itsinda rya WhatsApp afata screenshot y’inyandiko ye ayoherereza umunyapolitiki umwe waje kugeza ikibazo kuri polisi.

Mainje yatawe muri yombi nyuma yo gukoresha ibitutsi mu butumwa yohererezanya n’inshuti ze kuri Whatsapp avuga ko perezida ntacyo yakoze ngo ahindure ubuzima bw’abantu bamutoye.

Igipolisi kivuga ko ifatwa rya Mainje rijyanye n’itegeko rihana ibyaha bikoreshejwe ikoranabuhanga ryasohotse muri ​​2016, ribuzanya gutuka umuntu ukoresheje interineti.

Igipolisi cya Malawi cyatangaje ko Chidawawa Mainje w’imyaka 39 y’amavuko yashinjwaga kuba yaratukanye kuri interineti kandi ko ashobora guhanishwa igifungo cy’imyaka itanu n’ihazabu y’amadolari 2,500 aramutse ahamwe n’icyaha.

Ntabwo ari ubwa mbere abategetsi b’igihugu bata muri yombi umuntu bamuziza gutuka umwe mu bagize guverinoma.

Mu cyumweru gishize, abapolisi nabwo bataye muri yombi Dauka Manondo w’imyaka 51, kubera ubutumwa yashyize kuri WhatsApp atuka Minisitiri w’umurimo mu gihugu Vera Kamtukule.

Perezida Chakwera, umubwirizabutumwa akaba n’umuhanga mu bya tewolojiya, yatsinze Peter Mutharika mu matora ya perezida yo mu 2019.

Yarahiriye kuba perezida muri Kamena 2020,ahagarika mvururu zatewe no gusesa amatora mu mwaka wari wabanje.

Ubutegetsi bwaPerezida Chakwera ntibwishimiwe mu majyepfo ya Malawi kubera ibibazo bitandukanye.

Umwaka ushize, igihugu cyabayemo imyigaragambyo yo kurwanya ubushomeri, ubuzima buhenze, ruswa ndetse n’icyenewabo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa