skol
Kigali

Umukobwa waburiwe irengero yasohokanye n’umukunzi we yabonetse yapfuye

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 23 September 2021

FBI yemeje ko umurambo wabonetse muri parike yo muri leta ya Wyoming ku cyumweru ari uw’umukobwa wari warabuze witwa Gabby Petito nyuma yo kujyana n’umukunzi we gutembera.


Abakora iperereza ku bugizi bwa nabi n’impfu bavuze ko iperereza ry’ibanze ribona ko yishwe ariko ntiberekana birambuye uko yapfuye.

Petito w’imyaka 22, yari yasuye Grand Teton National Park ari kumwe na fiancé we Brian Laundrie, w’imyaka 23.

Polisi imaze iminsi ishakisha Laundrie kugeza ubu bitazwi aho aherereye, nyuma y’uko atashye ari wenyine.

Nubwo nta cyaha arashinjwa, afatwa ’nk’umuntu w’ingenzi’ mu iperereza.

Ishami rya FBI mu gace ka Denver ryatangaje kuri Twitter ko "umurambo wabonetse ari uwa Gabrielle Venora Petito...kandi ibimenyetso by’ibanze byerekana ko yakorewe ubwicanyi".

Petito na Laudrie baribamaze ibyumweru bari gutembera mu modoka ya ’van’ mbere y’uko Laundrie asubira iwabo muri Florida wenyine atwaye iyo modoka ku itariki ya mbere z’uku kwezi.

Ageze iwabo aryumaho ntiyagira icyo abwira polisi cyangwa umuryango wa Petetio.

Hashize iminsi 10 nibwo umuryango wa Petito wamenyesheje polisi ko yabuze.

Mu byumweru byari byashize, polisi yo mu mujyi wa Moab muri leta ya Utah yari yatabajwe kubera ihohoterwa.

Camera yo ku myambaro y’umupolisi watabaye yerekanye Petito arira kandi avuga ko afite ibibazo mu mutwe. Nyuma polisi yatangaje ko Laundrie yavuze ko Petito yamukubise ubwo bari bashwanye.

Nta kirego cyatanzwe, umupolisi yabasabye ko batararana iryo joro. Ibyakurikiyeho nyuma ntabwo bizwi.

Muri weekend ishize umuryango wa Laundrie watangaje ko yaburiwe irengero. Uvuga ko yagiye guterera umusozi kuwa 14/09 ntagaruke. Mbere yari yanze kuvugisha abakora iperereza ku ibura rya Petito.

Polisi yakoresheje imbwa, utudege twa drones, n’imodoka zigenda ahantu hose mu gushakisha muri iyo parike bari bagezeho basura.

Ku wa mbere, polisi yasatse iwabo wa Laundrie mu gushakisha ibimenyetso bishoboka.

Iki kirego cyakurikiranywe na benshi muri Amerika ku mbuga nkoranyambaga.

Kugeza kuwa kabiri, hashtag #GabbyPetito yari imaze kugira abayirebye barenga miliyoni 650 kuri TikTok gusa, nk’uko bivugwa n’ibiro ntaramakuru Associated Press.

BBC

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Ibidasazwe ku bishushanyo bigaragaza amateka y’abirabura mu gihe...

Umuhanzi wo muri Ghana Kwame Atoko-Bamfo yakoze ibishushanyo by’imitwe...
22 October 2021 0

U Burundi bugiye kujya mu bihugu byakingiye abaturage babyo...

Biteganyijwe ko kuwa mbere ibikorwa bigendanye no gukingira Covid-19...
18 October 2021 0

Kenya: Umugabo ukekwaho kwica umukinnyi Agnes Tirop yafashwe ari...

Polisi yo muri Kenya yaraye ifashe umugabo w’umukinnyi wiruka waciye umuhigo...
15 October 2021 0

Ubuhinde: Umugabo yafunzwe azira kwica umugore we amurishije inzoka...

Umugabo wo mu Buhinde, wahamwe no kwica umugore amurishije inzoka y’inshira...
13 October 2021 0

Ubufaransa: Gariyamoshi yishe abimukira batatu baryamye mu nzira

Abimukira batatu bishwe na gariyamoshi naho undi umwe arakomereka bikomeye...
13 October 2021 0

Umusemuzi wafashije mu gutabara Biden mu 2008 yahunze Afghanistan

Umusemuzi wo muri Afghanistan wafashije mu gutabara Joe Biden wari ukiri...
12 October 2021 0