
Roland Mesnier, wavukiye mu Bufaransa wahoze ateka imigati y’ibiro bya Perezida w’Amerika bizwi nka White House, watekeye ba Perezida batanu b’Amerika, yapfuye ku myaka 78.
Roland Mesnier, wavukiye mu Bufaransa wahoze ateka imigati y’ibiro bya Perezida w’Amerika bizwi nka White House, watekeye ba Perezida batanu b’Amerika, yapfuye ku myaka 78.
Mesnier yabonye aka kazi ko guteka ku butegetsi bwa Perezida Jimmy Carter mu mwaka wa 1979, ajya mu kiruhuko cy’izabukuru mu mwaka wa 2004 ku butegetsi bwa Perezida George W Bush.
Yapfuye ku wa gatanu "nyuma y’uburwayi bw’igihe gito", nkuko ishyirahamwe rikusanya amateka ya White House, rizwi nka White House Historical Association, ryabitangaje ku rubuga rwaryo.
Mesnier yamenyekanye cyane nyuma yo kwandika ko mu myaka 27 yamaze atekera White House, atigeze na rimwe agabura ifunguro rimeze kimwe inshuro ebyiri (yahoraga ahinduranya).
Amakuru avuga ko yahawe akazi nyuma yuko yemeje (anyuze) Rosalynn Carter, umugore wa Perezida Jimmy Carter, amusezeranya kuzajya yibanda ku mafunguro yo kwikuza (desserts) arushijeho korohera, nk’imbuto (ivyamwa mu Kirundi).
Hillary Clinton, umugore wa Bill Clinton wahoze ari Perezida w’Amerika, yatangaje kuri Twitter ifoto ari kumwe na we hamwe n’umugati wo kuri Noheli
Ikigo ’Ronald Reagan Presidential Foundation and Institute’ kibungabunga umurage wa Ronald Reagan wabaye Perezida w’Amerika, cyavuze ko "umurava, umuhate, no gukunda akazi ke bizahora byibukwa".
Mesnier yavuze ko yihaga intego yo kuba ahugije (guhuza) ababa muri White House.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *